Sergio Ramos akubita Casemiro amuziza ko avunnye Lionel Messi

Sergio Ramos akubita Casemiro amuziza ko avunnye Lionel Messi

 Dec 13, 2021 - 15:53

Nyuma yo kuva muri Real Madrid yamazemo imyaka myinshi, Sergio Ramos agiye kugaruka i Santiago Bernabeu.

Muri tombora ya UEFA champions league yabaye kuri uyu wa mbere, byemejwe ko muri kimwe cya munani ikipe ya PSG izahura na Real Madrid.

Ni Neymar Jr na Lionel Messi bazaba basubiye ku kibuga cya Real Madrid Santiago Bernabeu bajyaga bakiniraho El classico bahanganye na Real Madrid.

Ndetse kandi myugariro Sergio Ramos wamaze imyaka myinshi muri iyi kipe ya Real Madrid ndetse agatwaramo ibikombe byinshi, nyuma yo kuyivamo azaba asubiyeyo ahanganye nayo.

Ni umugabo ugira ishyaka ryinshi mu kibuga ndetse akisanga kenshi mu mvururu n'abakinnyi baba bahanganye ari kurengera bagenzi be baba bahohotewe.

Sergio Ramos wakunze guserera cyane na Lionel Messi mu kibuga, mu mpeshyi ishize bisanze bari kumwe mu ikipe ya PSG yo mu Bufaransa.

Sergio Ramos yasinye amasezerano muri PSG amugeza mu 2023 aho bivugwa ko ahembwa ibihumbi 500 by'amayelo ku cyumweru.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Sergio Ramos asezera muri Real Madrid yagize ati:"Ndashaka kuvuga ko ntigeze nshaka kuva muri Real Madrid. Buri gihe nashatse gukomereza hano.

"Ikipe yansabye kongera amasezerano ariko kubera Covid-19 ibintu bigapfa.

"Mu kwezi gushize ikipe yarongeye insaba kongera amasezerano y'umwaka umwe ndetse n'umushahara wagabanutse. Amafaranga ntiyari ikibazo, perezida narabimubwiye ko ikibazo cyari ingano y'amasezerano."

Sergio Ramos akomeza avuga ko atavuye muri Real Madrid kubera amafaranga ahubwo ko byatewe n'uko yahabwaga amasezerano y'umwaka umwe kandi we ashaka imyaka ibiri.

Sergio Ramos ntiyatangiye neza muri PSG kuko yatangiranye imvune ariko akaba yaratangiye kugaruka. Ubu abenshi baribaza uburyo Ramos azakinamo na bagenzi bakinanaga niba naho azaza ashwanyaguza uwo bahuye nk'uko yabikoraga.

Tariki 15 Gashyantare 2022 nibwo PSG izakira Real Madrid mu mukino ubanza. Mu gihe umukino wo kwiahyura uzaba tariki 8 Werurwe 2022.

Sergio Ramos ubu ari muri PSG yo mu Bufaransa(Image(Marca)