Umutoza w'Amavubi yavuze ku itsinda u Rwanda rurimo mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika n'ibanga azakoresha

Umutoza w'Amavubi yavuze ku itsinda u Rwanda rurimo mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika n'ibanga azakoresha

 Apr 20, 2022 - 04:36

Nyuma y'uko Amavubi yisanze mu itsinda rya nyuma mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika, umutoza Carlos Alós Ferrer avuga ko afite ikizere ndetse ko bazitwara neza mu mikino yo mu rugo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo muri Afurika y'epfo hakozwe tombora y'amatsinda ibihugu 48 bizakiniramo imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, kizabera muri Ivory Coast mu 2023.

Aha u Rwanda rwisanze mu itsinda rya 12 aho ruri kumwe na Benin, Mozambique ndetse na Senegal yegukanye igikombe giheruka kubera muri Cameroon.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yaganirijwe nyuma y'iyi tombora agira icyo atangaza, ndetse agira n'byo yizeza abakunzi b'ikipe y'igihugu Amavubi ku bijyanye n'iyi mikino.

Yagize ati:"Reka turebe, nyuma ya tombora twavuga ko hari amahirwe dufite. Turabizi neza ko Senegal yatwaye igikombe giheruka ariyo kipe izaba ikomeye kurusha izindi mu itsinda. Kandi turabizi ko icya mbere ari ikipe izabona itike ku mwanya wa mbere, ariko ntawamenya mu mupira w'amaguru tugomba gukina buri mukino. Ariko mu by'ukuri hazabaho inkundura ikomeye kuri Mozambique, kuri twe no kuri Benin kugira ngo tugumane amahirwe yacu, kandi mfite ikizere nyuma ya tombora."

Umutoza kandi yabajijwe uko yitegura iyi mikino itandatu yo mu matsinda n'uburyo yakoresha ngo ayitwaremo neza, aho imikino itatu azayakira naho indi itatu ikaba iri hanze.

Yagize ati:"Hari imikino itandatu ntabwo ari myinshi, kuri nge ibanga cyangwa urufunguzo ni imikino yo mu rugo. Tugomba kuba dukomeye cyane mu mikino yo mu rugo. Tugomba kubona amanota mu mikino yo mu rugo. Dukeneye abafana, nizeye ko abafana bazabana natwe. Nizeye ko tuzatuma abafana baterwa ishema n'ikipe y'igihugu, kandi kuri nge urufunguzo ni kuba dukomeye muri iyo mikino itatu dufite mu rugo."

Carlos Alós Ferrer avuga ko afite ikizere ko Amavubi yakwitwara neza(Image:Rwanda Magazine)

Umutoza Carlos Alós Ferrer avuga ko n'imikino yo hanze abahungu be bazarwana kugira ngo bakore neza, ariko akavuga ko imikino yo mu rugo arirwo rufunguzo rukomeye cyane ruzatuma bitwara neza kandi avuga ko imiryango ifunguye ku kuba bajya mu gikombe cy'Afurika bazarwana kugeza ku munota wa nyuma.

Ubwo yari abajijwe kandi niba hari amakuru ahagije afite kuri ibi bihugu bizakina n'amavubi, Carlos Alós yavuze ko nka Senegal amakuru aba ahari ndetse ngo agiye gutangira kwiga kuri ibi bihugu neza ariko ngo arabizi ko u Rwanda rwatsinze Benin na Mozambique mu nshuro ziheruka.

Abajijwe ku butumwa yaha abafana mbere yo kwinjira muri iyi mikino yavuze ko ikipe y'igihugu izahangana bikomeye ngo ibone umusaruro mwiza, ndetse abasaba kuzabashyigikira ngo bitware neza cyane mu mikino yo mu rugo nk'uko yavuze ko arirwo rufunguzo.

Iyi mikino izatangira mu kwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka wa 2022, biteganyijwe ko mu kwezi kwa kenda muri uyu mwaka amakipe 24 azakina iki gikombe azaba yaramenyekanye.