Igihugu ku mutima n'ishyaka mu kibuga, Amavubi-U23 akubitira Libya ahareba i Nzega(AMAFOTO)

Igihugu ku mutima n'ishyaka mu kibuga, Amavubi-U23 akubitira Libya ahareba i Nzega(AMAFOTO)

 Sep 27, 2022 - 13:58

Ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 yanyagiye Libya, ihita inayisezerera mu gushaka itike yo kujya muri CAN U23.

Ni umukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, ukaba wari umukino wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 23 nyuma y'uko umukino ubanza wari warangiteye Amavubi atsinzwe ibitego 4-1 muri Libya.

Umutoza Rwasamanzi Yves na Gatera Mussa umwungirije bari bakoze impinduka eshanu mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga muri Libya. Abo  abarimo Hakizimana Adolphe, Nshimiyimana Yunussu na Ishimwe Anicet batangira muri 11.

Libya yatangiye umukino idashaka gukina ahubwo itinza iminota kuko yari yizeye impamba yayo y'ibitego bitatu yarushaga Amavubi.

Ibibazo kuri Libya byatangiye ku munota wa 37 ubwo Niyigena Clément yafunguraga amazamu ku gitego yatsinze n’umutwe, ariko aha byari bitaraba bibi kuri Libya kuko igiteranyo cyari 4-2.

Niyigena Clement wari Kapiteni ni we watsinze kandi igitego cya kabiri ku munota wa 52, ubundi u Rwanda rusigara rusabwa igitego kimwe ubundi rugasezerera Libya.

Abasore b'u Rwanda bakomeje kubona ko ibintu bishoboka, maze Ishimwe Anicet wagize umukino mwiza ashyirwa hasi mu rubuga rw’amahina rwa Libya ku munota wa 72, Amavubi ahabwa penaliti yinjizwa neza na Rudasingwa Prince.

Gutsinda uyu mukino byatumye amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi, Amavubi U-23 akomeza kubera igitego yinjije i Benghazi.

Amavubi U-23 azahura na Mali U-23 mu ijonjora rya kabiri rizakinwa tariki ya 20 n’iya 27 Ukwakira 2022.

AMAFOTO:Rwanda Magazine