Kiyovu Sport yatakaje amanota, ibyo Police FC yakoreye Gasogi United byo ni ibishitani

Kiyovu Sport yatakaje amanota, ibyo Police FC yakoreye Gasogi United byo ni ibishitani

 Dec 29, 2021 - 14:13

Police FC yatsinze Gasogi United iturutse inyuma, naho Kiyovu ikura inota rimwe i Bugesera.

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje aho kuri uyu wa Gatatu hari hateganyijwe mikino itatu. Umukino wa mbere watangiye saa 12:30 aho APR FC yatsinze Espoir FC igitego kimwe ku busa.

Indi mikino ibiri yatangiye ku isaha ya saa 15:30 ndetse yose yari ikomeye ndetse bitoroshye kumenya ibirava muri iyo mikino kuko amakipe yombi yari akeneye amanota atatu ku mpamvu zitandukanye.

Umukino wa mbere wari ukomeye wari guhuza ikipe ya Police FC na Gasogi United ukaba wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino ikipe ya Gasogi United yatanze Police FC kwinjira mu mukino ndetse iyibonamo igitego cya mbere cyabonetse ahagana ku musozo w'igice cya mbere ku munota wa 41' gitsinzwe na Nsengiyumva Moustafa warekuyemo ishoti rikomeye.

Bakiva kuruhuka ku munota wa 48' Nsengiyumva Moustafa yongeye ashyiramo igitego cya kabiri ku ruhande rwa Gasogi United. Abakurikiye uwo mukino baketse ko Police FC yaba itsinzwe uwo mukino ariko siko byagenze.

Police FC yahise icurika ikibuga ishaka kwishyura ndetse ku munota wa 53' birayihira ibasha kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjir kuri kufura nziza yateye maze umuzamu Cyuzuzo Gael ntiyamenya uko bigenze.

Police FC yakomeje kwataka maze ku munota wa 75' Ndayishimiye Antoine Dominic ayibonera igitego cya kabiri cyatumye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Mu minota ya nyuma Police FC yakomeje kwataka nibwo ku munota wa  85' yabonye kona(corner) iterwa neza na Hakizimana Muhadjir maze Usengimana Faustin ashyiraho umutwe umupira ukubita ipoto uragaruka asobyamo maze atsinda igitego cya Gatatu.

Ibi bivuze ko ikipe ya Police FC yahise ijya ku mwanya wa gatatu n'amanota 19 inganya na Rayon Sport ndetse ikarushwa na APR FC amanota 4 ndetse ikarushwa na Kiyovu Sport amanota 5. Naho Gasogi United yo irabarizwa ku mwanya wa 9 n'amanota 13.

Ku rundi ruhande Kiyovu Sport yari yasuye Bugesera FC i Bugesera birangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Amakuru menshi yavugaga ko umutoza wa Bugesera FC ariwe Abdul ashobora kwirukanwa igihe yaba atsinzwe uyu umukino.

Kiyovu Sport yabanje igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku munota wa 68' ariko kiza kwishyurwa na Mucyo Didier ku munota wa 75' amakipe yombi asoza iminota 90 ari 1-1.

Kiyovu Sport yagumye ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 24 ariko irusha inota rimwe APR FC kandi iyi kipe y'ingabo z'igihugu ifite ibirarane bibiri.

Indi mikino ibiri isoza umunsi wa 11 irakinwa kuri uyu wa Kane aho Rutsiro FC irakira Gorilla FC, naho AS Kigali yakire Mukura Victory Sport.

Kiyovu Sport yanganyije na Bugesera FC(Image:Kiyovu Sport instagram)

Police FC yatsinze Gasogi United(Image:Police FC instagram)