Ikipe ya AS Kigali ni ikipe yatangiye uyu mwaka w'imikino mu Rwanda ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.
Ariko uko iminsi ihita niko ikomeza kugaragaza intege nke.Umutoza wayo Eric Nshimiyimana ni umwe mu batoza bashidikanywaho.Dore ko byigeze no kuvugwa ko iyi kipe yaba yaraganirije Didier Gomez ngo abe yamusimbura mu minsi yashize.
Ku munsi wa 7 wa shampiyona iyi kipe yari yagiye i Musanze nabwo birangira inganyije na Musanze igitego 1-1.Ubu iyi kipe imaze kunganya imikino 3 mu mikino 4 iheruka gukina,harimo na Police FC abenshi bemeza ko AS Kigali yari gutsindwa.
AS Kigali niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona, ariko ikizere cyo kurara kuri uyu mwanya ntacyo mu gihe Kiyovu Sport yatsinda Rayon Sports kuri icyi cyumweru.
AS Kigali yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe ariko ntibimeze neza(Image:Inyarwanda)
AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana, yatangiye ariyo kipe ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe urebeye ku bakinnyi yari imaze kugura, ndetse abenshi bemezaga ko uyu ariwo mwaka wa Eric Nshimiyimana yari agize amahirwe yo kubona Rayon Sports na APR FC zitameze neza cyane nk'uko zabaga zikomeye mu myaka yashize.
Ni ikipe ya AS Kigali yahanganye na APR FC kugera ku munsi wa nyuma muri shampiyona ishize,aho yarushijwe ibitego gusa igatwarwa igikombe.
Mu gihe APR FC bahanganiye shampiyona muri uyu mwaka yatsinda imikino ine y'ibirarane ifite, yagira amanota 21 ikayirusha amanota asaga atandatu kandi batarahura hagati yabo.
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali(Image:New Times)
AS Kigali izakira Etincelles FC mu mukino ukurikiraho dore ko nayo bitameze neza muri iyi minsi.Ubwo ni umwanya kuri Eric Nshimiyimana ngo agarure umwuka wo gutsinda mu ikipe ye.
Mu gihe iyi kipe yakomeza gutya bishobora gukoraho umutoza Eric Nshimiyimana dore ko n'ubundi hari benshi batamwemera bashidikanya ku bushobozi bwe.
