Ibya Mason Greenwood bikomeje kuba ibibazo bikomeye cyane

Ibya Mason Greenwood bikomeje kuba ibibazo bikomeye cyane

 Jan 31, 2022 - 13:51

Manchester United yamaze gukura ibikoresho bya Mason Greenwood ku isoko ryayo kuri murandasi nyuma y'uko atawe muri yombi na Polisi.

Nyuma y'uko Mason Greewood atawe muri yombi ashinjwa gukubita no gufata ku ngufu, ubu ibikoresho bye byiganjemo imyambaro byamaze gukurwa ku isoko rya Manchester United kuri murandasi.

Kuri iki cyumweru nibwo umukobwa wahoze akundana na Mason Greenwood witwa Harriet Robson, yashyize amafoto na videwo ku rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza afite ibikomere bikomeye ndetse avuga ko yabitewe na Mason Greewood ukinira Manchester United.

Byateje ikibazo gikomeye cyane kuko Manchester United yahise ivuga ko uyu musore atarajya mu myitozo ndetse nta n'umukino azagaragaramo kugeza ibye bisobanutse neza.

Nyuma y'amasaha make abakinnyi batandukanye bakomeye ba Manchester United bagiye bahagarika kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze haba twitter na Instagram.

Ntibyagarukiye aho kandi kuko yaje gutabwa muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Manchester nyuma y'uko aya mashusho yari akomeje gukwirakwira ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi yo muri Manchester yasohoye ubutumwa bugira buti:"Hagaragaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ihohoterwa.

"Iperereza ryatangijwe nyuma y'ibyo ndetse turemeza ko hari umugabo uri mu myaka 20 watawe muri yombi akurikiranweho gufata ku ngufu no gukomeretsa.

"Aracyari mu maboko ya polisi ngo ahatwe ibibazo. Igikorwa kirakomeje.".

Imyambaro ya Mason Greenwood yakuwe ku isoko rya Man.U kuri murandasi(Net-photo)

Wanditsemo izina rye nta kintu ubona

Polisi yo muri Manchester United yamaze kumuta muri yombi(Net-photo)