Abasifuzi basifuriye Rayon Sports na Étoile de L'Ést bagiye guhanwa

Abasifuzi basifuriye Rayon Sports na Étoile de L'Ést bagiye guhanwa

 Nov 29, 2021 - 04:02

Umukino wa Rayon Sports na Etoile de L'Est wateje impagarara kubera amakosa yabayemo.

Ni umukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu rwanda mu mwaka wa 2021-2022 aho ikipe ya Rayon Sports yari yahuye na Etoile de L'Est yo mu karere ka Ngoma.

Ni umukino wari uyobowe n'umusifuzi Muneza Vagne hagati mu kibuga nk'umusifuzi wa mbere.

Igitego cyo mu minota ya mbere cyinjijwe na Manace Mutatu Mbedi nicyo cyafashije Rayon Sports gutsinda Étoile de l’Est 1-0 muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu.

Rayon Sports yatsinze Étoile de L'Ést

Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa gatandatu ku ishoti rikomeye ryatewe na Manace Mutatu Mbendi ku mupira yahawe na Mitima Isaac.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba, yashoboraga guhabwa ikarita itukura ku mupira yafashe n’intoki ari hanze y’urubuga rw’amahina ubwo yari asatiriwe na Gahamanyi Boniface, umusifuzi ahitamo gutanga ikarita y’umuhondo.

Étoile de l’Est yihariye igice cya kabiri, yabonye uburyo butandukanye ariko igorwa n’umunyezamu Bashunga Abouba mu gihe mu minota y’inyongera yashoboraga guhabwa penaliti ku mupira wakozwe na Mugisha François, ariko umusifuzi Muneza Vagne ntiyagira icyo abikoraho.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yari yakoze impinduka ya mbere ubwo Mico Justin yasimburaga Steve Elomanga mu gice cya mbere, yakoze iza kabiri ubwo Niyonkuru Sadjate na Rharb Youssef basimburaga Mico Justin na Manace Mutatu mu gice cya kabiri. Ni mu gihe iya nyuma yari kuba ubwo Mujyanama Fidèle yasimburaga Iranzi Jean Claude.

Manace Mutatu Mbedi watsinze igitego cya Rayon Sports

Gusa, mu minota itandatu y’inyongera yashyizweho, umusifuzi wa kane Nsabimana Célestin yerekanye ko Nishimwe Blaise asimbura Ndizeye Samuel wavunitse mu gusimbuza ku nshuro ya kane kwa Rayon Sports.

Iyo misimburize niyo yateye ikibazo cyane kuri uyu mukino abafana ba Étoile de L'Ést bataha bavuga ko bibwe ku buryo bukomeye cyane.

Amategeko ateganya ko muri ibi bihe bya COVID-19, buri kipe yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu ariko bikozwe inshuro eshatu gusa. Ariko kuri uyu mukino Rayon Sports ikaba yarabikoze inshuro enye.

Amakuru ahari n'uko Umusifuzi Muneza Vagne na bagenzi be bafatanyije gusifura uyu mukino baba bagiye guhagarikwa imikino iri hagati y'ibiri n'itatu badasifura ku bw'aya makosa.