Igikombe cyabuze muri AS Kigali cyatumwe Casa Mbungo André

Igikombe cyabuze muri AS Kigali cyatumwe Casa Mbungo André

 Apr 25, 2022 - 10:00

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje ko mu mwaka umwe n'igice umutoza Casa Mbungo André yasinye, yatumwe igikombe cya shampiyona cy'umwaka utaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo inkuru yabaye kimomo ko umugande Mike Mutebi watozaga AS Kigali yirukanwe, ndetse agahita asimburwa n'umunyarwanda Casa Mbungo André wigeze no gutoza iyi kipe akanayitwaramo igikombe cy'amahoro.

Bigaragara ko amahirwe ku gikombe cya shampiyona muri uyu mwaka kuri AS Kigali yo yayoyotse ariko hakaba hakiri amahirwe yo kwegukana igikombe cy'amahoro. Ubuyobozi bwa AS Kigali bwo buvuga ko mu masezerano yasinye hatarimo igikombe muri uyu mwaka w'imikino, ariko bagatangaza ko yatumwe igikombe mu mwaka utaha w'imikino.

Ununyamabanga wa AS Kigali Gasana Francis yagize ati:"Tutabeshyanye ntabwo umuntu uje musigaje ukwezi kumwe wamubwira ngo turashaka igikombe cya shampiyona n’icy’amahoro. Ariko n'ubwo utabyandika ariko urabimusaba kuko na we nicyo aba ashaka.  Twabimusabye umwaka ukurikiyeho ibyo byo birananditse ariko ntabwo ubu ngubu wamubwira ngo biri mu byo agomba gukora atabikora tugatandukana ahubwo ni uko mu biganiro twagiranye nabyo bishoboka.”

Casa Mbungo yatymwe igikombe mu mwaka utaha w'imikino(Image:Igihe)

Casa Mbungo André yinjiye muri AS Kigali yagowe n'uyumwaka w'imikino dore ko umwaka w'imikino ugiye kurangira itojwe n'abatoza batatu batandukanye. Gusa iyi kipe yari imaze imyaka itatu yitwara neza, ndetse mu mwaka ushize w'imikino APR FC yayitwaye igikombe cya shampiyona ku kinyuranyo cy'ibitego gusa.

Ubu amizero y'iyi kipe yerekeje kuri Casa Mbungo André, umutoza w'umunyarwanda uzwiho kuba yaratwaye ibikombe bibiri by'amahoro kandi atabitwaye muri APR FC cyangwa Rayon Sports zizanzwe zizwiho kwiharira ibikombe mu Rwanda.