Cristiano Ronaldo yongeye gufungurirwa imiryango

Cristiano Ronaldo yongeye gufungurirwa imiryango

 Oct 24, 2022 - 07:53

Rutahizamu Cristiano Ronaldo utari mu bihe byiza muri Manchester United ashobora gusohoka muri iyi kipe muri Mutarama.

Umuherwe w'ikipe ya Chelsea Toddy Boehly yongeye gushyirwa mu majwi ku kuba yifuza gusinyisha rutahizamu Cristiano Ronaldo muri Mutarama ubwo uyu mugabo yaba asohotse muri Manchester United.

Toddy Boehly uvugwaho kugirana umubano mwiza n'umu-agent wa Cristiano ariwe Jorge Mendes, yashatse gusinyisha Ronaldo mu mpeshyi ariko Thomas Tuchel watozaga Chelsea ntiyabyemera.

Toddy Boehly yifuza gusinyisha Cristiano Ronaldo

Boehly yongeye kugaruka kuri Ronaldo ushobora kurekurwa na Manchester United nyuma y'uko Chelsea yatandukanye na Thomas Tuchel, ariko ntibizwi niba Graham Potter uyitoza ubu azabyishimira.

Erik Ten Hag utoza Manchester United yahannye Cristiano Ronaldo nyuma yo kujya mu rw'ambariro umukino bakinaga na Tottenham utarangiye, ndetse akaba yaranze no kujya mu kibuga asimbuye.

Cristiano Ronaldo ntiyari mu bakinnyi Manchester United yajyanye i London mu mukino yanganyijemo na Chelsea 1-1, ariko biteganyijwe ko azagaruka ndetse akabanza mu kibuga ku mukino bazakinamo na Sheriff ku wa Kane muri Europa league.

Andi makuru dukesha ikinyamakuru Sky sports, avuga ko muri Manchester United bari kwiga ku buryo batandukana na Cristiano Ronaldo muri Mutarama haba kumugurisha cyangwa gusesa amasezerano, dore ko bivugwa ko ari nabyo Erik Ten Hag yifuza.

Manchester United ishobora kureka Cristiano akagenda