Arsenal yanze rutahizamu yahabwaga na PSG ngo itange Aubameyang

Arsenal yanze rutahizamu yahabwaga na PSG ngo itange Aubameyang

 Feb 14, 2022 - 14:03

Ikipe ya Arsenal yagaragaje cyane ko yashakaga rutahizamu mu kwa mbere, ariko yanze gutanga Aubameyang muri PSG ngo ihabwe Mauro Icardi.

Mu kwezi kwa mbere ikipe ya Arsenal yari irajwe ishinga no kurekura rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang wari umaze iminsi adakina kubera ibihano kandi ahembwa amafaranga menshi.

Gusa nanone Arsenal yagerageje gushaka rutahizamu wasimbura Aubameyang ariko bikomeza kwanga. Iyi kipe yakubitiye kuri Dusan Vlahovic wari muri Fiorentina ariko birangira agiye muri Juventus, ndetse yifuza na Alexander Izak wa Real Sociedad ariko amafaranga akaba ikibazo.

Arsenal yagakwiye kuba yarabonye rutahizamu usimbura Aubameyang nk'uko ikinyamakuru The Atletic kibitangaza. Ikipe ya Arsenal yagize amahirwe y'uko PSG yashakaga ko bahinduranya ba rutahizamu, PSG igatwara Aubameyang naho Arsenal igatwara Mauro Icardi.

Ikipe ya Arsenal yanze ubu busabe yahabwaga na PSG kuko iyi kipe ya Mikel Arteta yari ifite urutonde rwa ba rutahizamu bari gukurikiranira hafi, ari nako ibiganiro bikomeje kandi babona ko ari abakinni bagifite imyaka myinshi yo gukina.

Dusan Vlahovic, Alexander Isak na Dominic Calvert-Lewin nibo bakinnyi iyi kipe yifuzaga ariko birangira bose byanze, ndetse byanga nabo baranze ubusabe bwa PSG.

Pierre-Emerick Aubameyang ibye byarangiye yerekeje mu ikipe ya FC Barcelona ku buntu dore ko yabanje kumvikana na Arsenal ko basesa amasezerano yari akiyifitiye.

Umunya-Argentine Mauro Icardi nawe ntiyahiriwe muri PSG dore ko adakina imikino yose nk'umukinnyi ubanzamo kuva yava muri Inter.Milan mu 2019.

Icardi yatsinze ibitego 124 mu mikino 219 yakiniye Inter.Milan ubwo yari akiyirimo. Umwanya muto yabonye muri PSG nawo yagerageje kuwubyaza umusaruro dore ko yatsinze ibitego 38 mu mikino 87 ya PSG amaze kugaragaramo.

Arsenal yanze gutanga Aubameyang ngo ihabwe Mauro Icardi(Image:Getty)

Byarangiye Aubameyang agiye muri FC Barcelona(Image:Football Espana)