Robert Lewandowski agiye guhabwa igihembo kidasanzwe mu rwego rwo kumwihanganisha

Robert Lewandowski agiye guhabwa igihembo kidasanzwe mu rwego rwo kumwihanganisha

 Dec 3, 2021 - 15:10

Robert Lewandowski agiye guhabwa igihembo kiswe umupira w'umunyu mu kumwihanganisha ko atahawe Ballon d'or.

Nyuma y'uko abantu benshi bakomeje kwemeza ko Robert Lewandowski yari guhabwa Ballon d'or ya 2020 ndetse na 2021,abaturage bo mu mugi wa Wieliczka iwabo muri poland bagiye kumuha umupira w'umunyu mu rwego rwo kumuzirikana nk'umukinnyi wa mbere ku isi.

Uyu munya-Poland w'imyaka 33 yatsinze ibitego 53 mu mikino 42 yakiniye Bayern Munich muri uyu mwaka ndetse Bayern Munich ye itwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kenda yikurikiranya.

Bivuze ko ku bitego arusha Lionel Messi ibitego 21 akaba ariwe wegukanye Ballon d'or ya 2021 ahanini kubera akazi yakoze muri Copa America afasha ikipe ye y'igihugu kuyegukana.

Robert Lewandowski azahabwa umupira w'umunyu(Net-photo)

Nyuma yo kudahabwa uyu mupira wa zahabu utangwa na France Football aba baturage bo muri Poland barahiriye kumuha umupira w'umunyu dore ko bo babona ariwe mukinnyi wa mbere ku isi ubu.

Umuyobozi w'uyu mujyi wa Wieliczka witwa Kamil Jastrzebski yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ati:"Habayeho uburiganya bukabije,birangira Lewandowski abizize."

"Nge nk'umwe mu baturage ba Wieliczka ndasaba ko umujyi wakwemeza ko Lewandowski ariwe mukinnyi wa mbere ku isi."

Mu masaha macye ashize igitekerezo cy'uyu muyobozi cyafatwaga nko gutebya ariko cyamaze kwemezwa ndetse imyiteguro irarimbanyije.

Mu mateka ya cyera umunyu witwaga zahabu y'umweru ni nayo mpamvu niba Robert Lewandowski yimwe "Umupira wa Zahabu" utangwa na France Football,bo bazamuha "Umupira w'umunyu" bavuga ko ari zahabu y'umweru.

Muri uyu mujyi wo muri Poland imyiteguro irakomeje ndetse mu masaha ari imbere haratangazwa igihe neza iki gihembo kizahabwa rutahizamu wabo Robert Lewandowski.