Cristiano Ronaldo yasabwe kujya  gukina mu kiciro cya kabiri

Cristiano Ronaldo yasabwe kujya gukina mu kiciro cya kabiri

 Feb 13, 2022 - 11:58

Umwongereza witwa Richard Keys yagiriye Cristiano Inama yo gusinya mu ikipe ya Bournemouth ikina mu kiciro cya kabiri mu Bwongereza.

Umunyamakuru ukomeye w'Umwongereza witwa Richard Keys yibasiye Cristiano amubwira kujya muri Bournemouth, aho amushinja kuba ikibazo muri Manchester United.

Hashize igihe gito uyu munya-Portugal agarutse muri Manchester United ubwo yari avuye muri Juventus mu mpeshyi ishize. N'ubwo yaje nk'igisubizo ariko i Manchester ntabwo bimeze neza nk'uko byari byitezwe.

Manchester United yari yasoje umwaka w'imikino ushize ari iya kabiri ariko ubu ikizere ni gike ko yanagaragara mu makipe ane ya mbere azakina imikino ya champions league. Cristiano amaze gutsinda ibitego 14 mu marushanwa yose yakinnye, ndetse ibitego umunani muri byo yabitsinze muri shampiyona.

Mu mukino wahuje Manchester United na Burnley, umutoza Ralf Rangnick yahisemo gukoresha Edinson Cavani nka rutahizamu, aho Cristiano Ronaldo yakinnye iminota 20 gusa ndetse agasohoka mu kibuga agaragaza ko atishimye.

Cristiano amaze imikino itandatu nta gitego abona, ndetse ibi nibwo bwa mbere bimubayeho mu myaka 10. Richard Keys we abona ko Cristiano Ronaldo imyaka yamujyanye ku buryo akwiye kuva muri Manchester United byihuse.

Aganira na beIN Sports, Richard Keys yagize ati:"Jorge Mendes yarimo avugana n'abayobozi bakuru ba Manchester United ku bijyanye no kuva muri iyi kipe ku musozo w'uyu mwaka w'imikino. Uko mbibona nuko akwiye kugenda ubu.

"Umwaka wose nari mfite igitekerezo cy'uko [Cristiano]ari kimwe mu bibazo by'ikipe -  si ibibazo byose - nk'ikintu cyose cyangwa umuntu wese.

"Irindi joro, ubwo yagiye yiruka yinjira mu rwambariro rwa Turf Moor, ajya yigaragaza nk'umuyobozi nk'uko yiyizera kandi n'abana bato batakora ibintu nka biriya akora....biriya ni gute byazana umwuka w'ubumwe mu ikipe?"

Umunyamakuru Andy Gray yahise asubiza ati:"Biriya si byiza kubibona. Ntabwo aribyo gukora biriya. Biragaragara ko ababajwe no kudakina.

"Ari gukina na Burnley, iri mu myanya yo hasi muri shampiyona, aratekereza ko harimo ibitego byinshi kuri we.

"Afite imyaka 37 kandi arabizi ko igihe cyo gukina umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru kiri kurangira. Ashaka kugerageza agakina imikino myinshi uko abishoboye."

Richard Keys yahise agaruka yongeraho ati:"Ibyo ni byiza, ubwo rero genda usinyire Bournemouth niho uzajya ukina buri cyumweru.

Mu mukino wakurikiyeho Manchester United yakinnye na Southampton ndetse Cristiano Ronaldo akina iminota 90 yose y'umukino ariko n'ubundi abura igitego muri uwo mukino.

Ku bwa Richard Keys we abona Cristiano adakwiye kubabazwa no kubona adakina imikino yose muri Manchester United kubera imyaka afite, ndetse akabona ko uyu munya-Portugal avuye muri iyi kipe byaba byiza kurushaho.

Richard Keys yohereje Cristiano muri Bournemouth ngo niho yabona umwanya wo guhora akina(Image:The Mirror)

Cristiano akomeje kubura ibitego(Image:The Independent)