CAF Champions league: APR FC yatsinze US Monastir mu mukino ubanza

CAF Champions league: APR FC yatsinze US Monastir mu mukino ubanza

 Sep 10, 2022 - 12:59

APR FC izajyana impamba y'igitego kimwe muri Tunisia nyuma yo gutsindira US Monastir i Huye igitego kimwe ku busa.

Wari umukino ubanza hagati ya APR FC na US Monastir mu gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions league, bakaba bari mu ijonjora ry'ibanze.

APR FC
Ishimwe jean Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Rubonek jean Bosco, Ishimwe Christian, Niyibizi Ramadhan, Mugunga Yves na Nshuti Innocent.

US Monastir
Bachir Ben Said, Mohamed Omar Bouraoui, Saleh Harabi, Ousmane Adama Outtara, Mohamed Saghaoui, Oumarou Aliou Youssouf, Abdelkader Boutiche, Anis Ben Hatira, Houssem TKA, Heykeul Chikhaoui na Zied Aloui.

Ikipe ya APR FC yatangiye iri hejuru cyane ndetse ku munota wa 4' ibona koruneri yatewe na Ishimwe Christian, Mugunga ashyiraho umutwe ukomeye cyane ariko umuzamu Ben Said  awukuramo.

Ku munota wa 17' nibwo rutahizamu Mugunga Yves yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku mupira Nshuti Innocent yari ateye n'umutwe, Mugunga ashyiraho umutwe umuzamu yigiye imbere.

Ku munota wa 29' Mugunga yongeye kubona uburyo bukomeye arata uburyo bukomeye ariko umupira awutera hanze nyuma y'akavuyo kari kabaye imbere y'izamu rya US Monastir kubera koruneri yari itewe na Ishimwe Christian.

Igice cya mbere cyarangiye bikiri igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa US Monastir, ubundi amakipe yombi ajya kuruhuka anumva inama z'abatoza.

Mu gice cya kabiri ikipe ya US Monastir yaje yongereye, ku munota wa 49' Abdelkader Boutiche ahusha igitego ku mupira wari umaze guterwa ibipfunsi n'umuzamu Ishimwe jean Pierre.

Ku munota wa 72' umutoza Adil Erradi Mohammed yakoze impinduka akuramo Nshuti Innocent ashyiramo Rwabuhihi Aime Placide, yari umukinnyi wa kabiri winjiye mu kibuga nyuma y'uko yari yakuyemo Niyibizi Ramadhan ashyiramo Kwitonda Allain bakunze kwita Bacca.

Ku munota wa 78' US Monastir yabonye igitego cyatsinzwe na Hichem Baccar ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko bari baraririye.

Ku munota wa 86' APR yakoze izindi mpinduka, Bizimana Yannick yinjira mu kibuga asimbuye Mugunga Yves.

Iminota 90 n'indi minota itatu y'inyongera yarangiye ari intsinzi ya APR FC,abo muri US Monastir bashaka gusagarira abasifuzi ariko abashinzwe umutekano barahagoboka ubundi ibintu babishyira mu buryo.

 Umukino wo kwishyura ukazaba ku wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2022.

APR FC izajya muri Tunisia n'impamba y'igitego kimwe