Chelsea yagerageje gusinyisha Lionel Messi birangira itwaye mugenzi we

Chelsea yagerageje gusinyisha Lionel Messi birangira itwaye mugenzi we

 Mar 7, 2022 - 13:39

Byatangajwe ko mu 2014 ikipe ya Chelsea yagerageje gusinyisha Lionel Messi ariko uyu munya-Argentine akabyanga, ahubwo iyi kipe ikajyana Cesc Fabregas.

Umunyamakuru uzwi cyane w'umutariyani witwa Fabrizio Romano avuga ko Lionel Messi yanze kujya muri Chelsea, iyi kipe bikarangira itwaye Cesc Fabregas bakinanaga.

Ibi Fabrizio Romano yabitangaje abinyujije kuri shene ye ya Youtube aho yagarukaga ku kuba umuherwe Roman Abramovic yaramaze gushyira iyi kipe ku isoko nyuma y'ibibazo bikomeje kuba hagati ya Russia na Ukraine.

Romano ageze ku bakinnyi Chelsea yifuje cyane ku ngoma ya Roman Abramovic ariko bikarangira itabasinyijshije, niho yageze avuga ko Jose Mourinho watozaga Chelsea mu 2014 yifuje cyane Lionel Messi ndetse ikipe igashyiramo imbaraga nyinshi ariko bikarangira itamubonye.

Fabrizio Romano yagize ati:"Ntabwo byari byegereje cyane ariko Chelsea yarimo igerageza gusinyisha Lionel Messi mu 2014, aho yatozwaga na Jose Mourinho. Barimo basunika cyane bagerageza kumvisha Messi ko yajya mu ikipe yabo.

"Bavugishaga abantu begereye Lionel Messi, baganira n'abanyamategeko begereye Messi mu kugerageza kumwumvisha ko hari andi mahirwe muri Premier league."

Gusa n'ubwo Chelsea yagerageje uko ishoboye, umutima wa Lionel  Messi wo washakaga ko uyu musore aguma muri FC Barcelona dore ko yayisohotsemo mu mpeshyi ya 2021.

Fabrizio Romano akomeza ati:"Ariko nyuma byose byaranze kuko FC Barcelona yari ikintu kidasanzwe kuri Lionel Messi.

"Yafashe umwanzuro n'umuryango we ko baguma i Catalonia agakomeza urugendo rwe muri FC Barcelona.

"Roman Abramovic yashakaga Lionel Messi kandi yari akomeje. Kandi yarimo ashyiramo imbaraga zikomeye ngo amusinyishe muri Chelsea ariko biranga."

Muri iyo mpeshyi nibwo Chelsea yabashije gusinyisha Cesc Fabregas wakinanaga na Lionel Messi muri FC Barcelona ndetse atwaramo premier league ebyiri.

Lionel Messi yanze kujya muri Chelsea(Image:Getty images)

Chelsea yahise itwara Cesc Fabregas wakinanaga na Lionel Messi(Image:Eurosport)