Hashize iminsi impaka ari nyinshi ku bijyanye n'isubukurwa rya shampiyona ya Primus National League ariko ubu byamaze kwemezwa ko izasubukurwa tariki 15 Mutarama uyu mwaka .
Nyuma y'uko Minisiteri ya siporo ihagaritse shampiyona kubera ubwandu bwa Covid-19 bwiyongeraga cyane, iyi Minisiteri iherutse kwicara itanga uburenganzira ko shampiyona yakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Iyi shampiyona izasubukurwa mu cyumweru gitaha hakinwa umunsi wa 12 kuko ariho yari igeze mbere yuko isubikwa .
Mu mabwiriza mashya Minisiteri ya siporo yatanze nuko imyitozo izajya ibera mu muhezo amakipe akipimisha inshuro 2 mu cyumweru hanyuma ibyavuyemo bigahabwa Ministeri ya siporo kugira ngo ikore igenzura rihagije , inshuro imwe mu myitozo n'indi nshuro imwe mbere y'umukino , ikiguzi cyo kwipimisha mbere y'umukino kizajya kiba icya RBC nk'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima , amakipe kandi azajya akora imyitozo ataha ,bivuze ko ibyo kuba mu mwiherero byakuweho .
Dore uko umunsi wa 12 wa shampiona uzaba uteye:
Etincelles vs Marine FC
Rayon Sports vs Musanze
Kiyovu Sports vs APR FC
AS Kigali vs Rutsiro
Espoir vs Etoile de L'Est
Gorilla vs Bugesera
Gasogi United vs Gicumbi
Mukura vs Police
Shampiyona y'u Rwanda igiye kugaruka(Net-photo)
