Ni umunsi ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona ya Prinus National League ugiye gukinwa nyuma y'ibyunweru bisaga bitatu shampiyona idakinwa, bitewe n'uko ikipe y'igihugu Amavubi yari mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.
Ni nako kandi bitarasobanuka hagati ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona, Kiyovu Sports iyigwa mu ntege ku mwanya wa kabiri dore ko harimo ikinyuranyo cy'amanota abiri gusa.
APR FC na AS Kigali ziracyageretse ku gikombe cya shampiyona(Net-photo)
Ku munsi wa 28 wa shampiyona Kiyovu Sports yaratsikiye inganya na Etoile de l'Est igitego 1-1, mu gihe APR FC yo itakoze ikosa kuko yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 bigoranye cyane.
Byitezwe ko imikino y'uyu munsi iza kugaragaza uwigizaga nkana muri babiri bamaze igihe baburana, ubwo Kiyovu Sports iraba iri i Rusizi imbere ya Espoir FC naho APR FC yakiriye AS Kigali kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa, abakunzi ba Kiyovu Sports baracyafite ikizere ko APR FC yatakaza bakongera kuyijya imbere. Gusa ibi bigaragara nk'ibigoranye ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda bitewe n'uburyo APR FC yitwara iyo isatira igikombe, ariko harebwe imikino isigaye ni ibintu bishoboka cyane.
Muri iyo mikino ibiri APR FC isigaje uwo yatezwe cyane ni umukino w'uyu munsi igomba kwesuranamo na AS Kigali.
APR FC Vs AS Kigali
Urebeye uko aya makipe ahagaze muri iyi minsi watekereza ko bigoye ko APR FC wayitega AS Kigali. Imikino itanu APR FC iheruka gukina yatsinzwemo umwe itsinda ine isigaye. Iyo kipe imwe yayitsinze ni Kiyovu Sports bahanganye.
Gusa siko bimeze kuri AS Kigali kuko iyi kipe itarahiriwe n'uyu mwaka w'imikino, yatsinze umukino umwe mu mikino itanu iheruka gukina, inganya itatu, itsindwa umukino umwe.
Ibi bikagaragaza neza buryo ki ikipe ya APR FC iri hejuru ya AS Kigali cyane muri iyi minsi, dore ko n'ibyo bari kurwanira kugeza kuri ubu bitandukanye.
Bigenda bite iyo AS Kigali yahuye na APR FC?
Ubusanzwe uyu ni umukino bizwi ko AS Kigali idakunze gutsinda APR FC, gusa APR FC nayo si kenshi itsinda AS Kigali.
Turebeye mu mikino icumi aya makipe yakinnye kuva mu 2017, ikipe ya APR FC yatsinzemo imikino ibiri, AS Kigali itsindamo imikino ibiri, amakipe yombi anganya imikino itandatu isigaye. Aya makipe kandi yanganyije imikino itanu yose aheruka guhuramo, ubaze uhereye mu 2019.
Ntibiba byoroshye iyo APR FC yasakiranye na AS Kigali(Image:Igihe)
N'ubwo ikipe ya AS Kigali itameze neza, iyi kipe iherutse guha akazi Cassa Mbungo André ni ikizamini kiza kigomba kugaragaza koko niba APR FC iratwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w'imikino.
Kiyovu Sports yo irisobanura na Espoir FC!
Ni umukino abenshi batabona ko ukomeye cyane nk'uko uwa APR FC na AS Kigali wafashwe ariko nawo ugomba gutera ikikango abakunzi ba Kiyovu Sports kuko ikosa bakoraho bahita bava ku gikombe cya shampiyona.
Ni ikibuga cya Espoir FC gikunze kutorohera amakipe akomeye dore ko na APR FC iherutse kuvayo yiyushye akuya igatsinda ibitego 3-2.
Imikino itanu aya makipe yombi aherutse gukina, Kiyovu Sports yatsinzemo imikino ine, mu gihe Espoir FC yatsinzemo umukino umwe gusa. Gusa ku rundi ruhande ni Kiyovu Sports igiye gukina uyu mukino imaze iminsi ivugwamo ibibazo birimo n'uko abakinnyi banze gukora imyitozo bitewe n'imishahara itarabonekeye igihe.
Nta kosa Kiyovu Sports igomba gukora imbere ya Espoir FC(Image:Rwanda Magazine)
Mu gihe imikino y'uyu munsi itakemura urugamba ruri hagati ya APR FC na Kiyovu Sports ku gikombe cya shampiyona, hategerezwa imikino y'umunsi wa nyuma iri tariki 16 Kamena 2022 aho Kiyovu Sports izakina na Marine FC ikunze kutayorohera, naho APR FC ikakirwa na Police FC.
Uko imikino y'umunsi wa 29 ipanze:
Kuri uyu wa Mbere:
APR FC vs AS Kigali
Bugesera FC vs Police FC
Espoir FC vs Kiyovu Sports
Etoile de l'Est vs Gorilla FC
Gicumbi FC vs Rutsiro FC
Marine FC vs Rayon Sports
Musanze FC vs Mukura Victory Sports
Kuwa kabiri:
Etincelles vs Gasogi United
Iyi mikino yose iraza kuba ku isaha ya saa 15:00 ikaba yitezweho gusiga isura y'ukuntu shampiyona ya 2021-2022 izarangira, mu gihe haraba hasigaye umunsi umwe gusa.
