Tariki 02 Gashyantare 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umutoza ukomoka muri Portugal ariwe Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, aho yasinye amezi atandatu asimbuye Masudi Djuma.
Mu gihe uyu mutoza wasezeranyije aba-Rayon gutwara igikombe biri kwanga muri shampiyona, kuri uyu wa mbere yongeye kunganya n'ikipe ya Musanze FC ubusa ku busa mu gikombe cy'amahoro.
Nyuma y'uyu mukino yatangaje ko ikibuga cyamukomye mu nkokora, ati:"umukino wari ukomeye mbere na mbere kubera ikibuga. Iki kibuga ntabwo cyafashije ikipe yacu kuko biragoye kugikiniraho.
"Iki kibuga ntabwo kimeze neza gusa twari tubizi, twashakaga gukina umupira wacu kandi ukaturyohera ariko byari bigoye, ari nayo mpamvu nabwiye abakinnyi banjye ko bagomba gukina umupira wa mbere bihuta. Byagenze neza ndetse mu gice cya kabiri tugerageza gukina ariko amahirwe y'igitego haba ku ruhande rwa Musanze FC ndetse natwe akomeza kubura."
Jorge Manuel avuga ko ikibuga cya Musanze cyabagoye(Image:Rwanda Magazine)
Kuva uyu Jorge yahabwa Rayon amaze gutoza imikino 7 ya shampiyona, atsindamo imikino 2 anganya 3, atakaza 2 bivuzeko afite amanota 9 kuri 21. Ndetse uyu mugabo mu mikino itanu iheruka nta n'umwe yabashije kubonamo intsinzi.
Mu gihe abafana ba Rayon Sports batangiye kumwibazaho, we ubwo yari amaze kunganya na Musanze FC yakomeje avuga ukuntu afite imishinga y'igihe kirekire kandi bizwi ko yasinye amasezerano y'amezi atandatu.
Yagize ati:"Ndashaka ikipe y'igihe kizaza, ubu hashize amezi abiri dutangiye umushinga kandi uzabyara umusaruro mu gihe kizaza.
"Ndashaka kubivuga mu ruhame, ndashimira Perezida wa Rayon Sports ni umugabo mukuru, umuyobozi mwiza ufasha ikipe ku rwego rurenze, ugerageza kuduha buri kimwe. Gusa abantu bakwiye kwihangana kuko bizagenda neza."
Umutoza wa Rayon yashimiye perezida wayo cyane, avuga ko ashaka ikipe y'igihe kizaza(Net-photo)
Mu gihe umwaka w'imikino mu Rwanda uri kugenda ugana ku musozo, ni nako amasezerano y'uyu mutoza nayo agana ku musozo. Gusa we akavuga ko ari gutegura ikipe y'igihe kizaza. Aha bamwe batekereje ko yaba afite amakuru ko azongererwa amasezerano, cyangwa se akaba ari kubwira ubuyobozi kuba bwatangira gutekereza ku masezerano mashya kuko we yiteguye kuhaguma.
