Wari umukino wa kabiri ku ruhande rw'amavubi mu itsinda A, nyuma y'uko umukino wa mbere yatsinzwe na Uganda ibitego 2-0 mu mukino wabaye tariki 01 Kamena 2022.
Kuri uyu munsi ho abakobwa b'u Rwanda besuranaga n'abakobwa b'u Burundi mu mukino wabereye kuri FUFA Technical Centre-Njeru muri Uganda yakiriye CECAFA y'abagore muri uyu mwaka.
U Burundi bwaje muri uyu mukino bufite amanota atatu kuko mu mukino wa mbere bwatsinze Djibouti ibitego bitatu byose ku busa, bakaba bashakaga aya manota kuko yari gutuma bahita babona itike yo gukina ½.
Rwari rwambikanye hagati y'u Burundi n'u Rwanda
Abakobwa b'abarundi binjiye mu mukino neza ndetse ku munota wa 12 gusa bahita babona igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyonkuru Sandrine, ku mupira yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.
U Rwanda rwabashije kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Usanase Zawadi ku munota wa 36, ndetse barinda bajya kuruhuka amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Mu gice cya kabiri abakobwa b'u Rwanda baje bagerageza kwataka kurenza uko babikoraga mu gice cya mbere ariko kubona izamu bigakomeza kunanirana. Ku ikosa ryakozwe na Joselyne kumunota wa 76, abarundi babonye penariti yatewe neza na Niyonkuru Sandrine ahita atsinda igitego cya kabiri.
U Rwanda rwatsinzwe n'u Burundi mu mukino wa kabiri
Nyuma y'aha abarundi batangiye gukoresha amayeri yo kuryama mu gihe habayeho ikosa, bakomeza kwirinda ko bakwishyurwa igitego. Iminota 90 yarinze irangira, ndetse umusifuzi yongeraho iminota ine ariko igitego kirabura.
Mbere y'uyu mukino Uganda nayo yatsinze Djibouti ibitego 5-0, byatumye iyobora itsinda A n'amanota atandatu ikaba ikurikiwe n'u Burundi nabwo bufite amanota atandatu. U Rwanda ku mwanya wa gatatu na Djibouti ku mwanya wa kane zose zifite ubusa muri iri tsinda.
Ku munsi wa nyuma Uganda izahura n'u Burundi bishakemo uyobora itsinda, naho u Rwanda na Djibouti zamaze gusezererwa nazo zikine umukino wa nyuma. Iyi mikino ibiri ikaba izaba tariki 05 Kamena 2022.
Mu itsinda B ho bamaze gukina umukino umwe, Ethiopia na Tanzania zifite amanota atatu, mu gihe South Sudan na Zanzibar zifite ubusa. Imikino ya kabiri muri iri tsinda B iraba kuri uyu wa Gatandatu aho Ethiopia ihura na Tanzania, naho South Sudan igakina na Zanzibar.
U BurundI bwatsinze u Rwanda muri CECAFA y'abagore
