Amavubi yungutse rutahizamu mushya ukomoka iwabo wa ruhago muri Africa

Amavubi yungutse rutahizamu mushya ukomoka iwabo wa ruhago muri Africa

 Sep 22, 2022 - 13:15

Ikipe y'igihugu Amavubi yahamagaye rutahizamu mushya ufite inkomoko muri Côte d'Ivoire.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahamagaye rutahizamu ukomoka muri Côte d'Ivoire witwa Gerard Gohou akaba asanzwe akinira Aktobe ikina ikiciro cya mbere muri Kazakhstan.

Ikipe ya Aktobe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko uyu mukinnyi wayo yahamagawe ngo asange Amavubi aho ari muri Maroc.

Uyu rutahizamu azafasha Amavubi mu mikino ya gicuti azakinira muri Maroc harimo umukino wa Guinea Equatorial uzaba kuri uyu wa Gatanu, ndetse azafashe u Rwanda mu mikino yo gushaka itike yo kujya muri CAN2023.

Ibi bibaye nyuma y'uko mu minsi ishize perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko hari abakinnyi barimo kuganirizwa ngo babe bahabwa ubwenegihugu maze babe bakinira u Rwanda.

Abanyarwanda barindiriye kureba ko na Leandre Willy Onana ukinira Rayon Sports ashobora guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda nk'uko byagiye bivugwa.