Aubameyang yageneye ubutumwa Erling Haaland uvugwa muri FC Barcelona

Aubameyang yageneye ubutumwa Erling Haaland uvugwa muri FC Barcelona

 Feb 22, 2022 - 11:55

Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang nyuma yo gutsinda ibitego bitatu muri FC Barcelona, yatangaje ko yakwishinira guhangana na Erling Haaland muri FC Barcelona.

Pierre-Emerick Aubameyang atangaza ko byamushimisha ahanganira na Erling Haaland umwanya wo kubanza mu kibuga muri FC Barcelona.

Umukino FC Barcelona iheruka gutsindamo Valencia wari umukino wa mbere Aubameyang abanje mu kibuga muri La liga, ndetse ahita abasha no gutsinda ibitego bitatu muri uwo mukino.

Rutahizamu Aubameyang yagiye muri FC Barcelona mu isoko ry'igura n'igurisha riheruka ndetse azana na mugenzi we Ferran Torres, ariko FC Barcelona iracyavugwa kuri rutahizamu Erling Haaland byitezwe ko azava muri Borussia Dortmund mu mpeshyi.

Nyuma y'uyu mukino Pierre-Emerick Aubameyang yabajijwe ku ihangana rye na Erling Haaland ku mwanya ubanzamo igihe uyu munya-Norway yaba yerekeje muri FC Barcelona.

Aubameyang aganira na SPORT yagize ati:"Buri gihe mpora niteguye ihangana rikomeye...Cyaba ari icyubahiro gukinana nawe aramutse aje muri FC Barcelona.

"Atsinda ibitego byinshi, arakomeye kandi afite umuvuduko mwinshi. Ntabwo bisanzwe, kuko ni munini cyane, ariko ariruka cyane. Ni byiza cyane.

"Ku myaka ye yamaze kuba umwe mu bataka beza ku isi."

Erling haaland ari kwifuzwa n'amakipe menshi, ndetse byitezwe ko mu mpeshyi ashobora kuva mu ikipe ya Borussia Dortmund ariko ikipe azerekezamo ntabwo iramenyekana.

FC Barcelona, Real Madrid, Manchester City n'andi makipe akomeye, niyo agenda aganiriza abamuhagarariye barimo n'umu-agent we Mino Raiola ngo barebe ko bamwegukana.

Aubameyang yafashije FC Barcelona gutsinda Valencia(Image:The Mirror)

Aubameyang yiteguye guhangana na Haaland mu gihe yajya muri Barcelona(Net-photo)