Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza ryatangije iperereza ku ikarita y'umuhondo yahawe umukinnyi wa Arsenal muri Premier league muri uyu mwaka w'imikino nyuma y'uko bigaragaye ko harimo ibintu bidasobanutse bijyanye no kubettinga(gutega).
Bikomeje kuvugwa ko FA yakiriye amakuru ko hari amafaranga yari yashyizweho mu kigo kimwe cya betting, ko uwo mukinnyi utatangajwe izina aza kwerekwa ikarita y'umuhondo.
Gusa bamwe mu bantu bakura amakuru mo imbere indani, bavuga ko amafaranga abo bantu bari bashyizeho ari menshi cyane ku buryo budasanzwe.
FA yabwiye ikinyamakuru The Athletic iti:"FA izi uko ikibazo giteye ndetse iri kubigenzura."
Ibibazo byo gutega imikino bikunze kuvugwa mu mupira w'amaguru ku isi yose dore ko hari n'amakipe ajya azira kugurisha imikino nk'uko byagendekeye Juventus yo mu Butariyani.
Ibi kandi bikunze no kuvugwa muri shampiyona y'ikiciro cya mbere cyane cyane iyo umukino urangiye mu buryo bunyuranye n'uko abenshi bari babyiteze.
Gusa hari ubundi buryo bwo gutega ku bintu bigoranye cyane kuba wamenya uko biragenda mu mukino, harimo nko gutega ku makarita ashobora kuboneka mu mukino n'abakinnyi baraza kuyabona.
Ibi by'amakarita byo biba bifite amafaranga menshi kurenza uko wavuga ko ikipe iraza gutsinda indi.
Kugeza ubu uwo mukinnyi ntaratangazwa(Image:The mirror)
