Kiyovu Sports yongeye kwereka Rayon Sports uyoboye mu mujyi, iyitwara amanota n'amafaranga

Kiyovu Sports yongeye kwereka Rayon Sports uyoboye mu mujyi, iyitwara amanota n'amafaranga

 Nov 11, 2022 - 16:23

Rayon Sports yari yahigiye gutsinda Rayon Sports yananiwe guhigura umuhigo yahize, yongera gutsindwa n'umukeba.

Ni umukino w'umunsi wa munani wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, ukaba watangiye saa 18:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wabanjirijwe n'amagambo menshi yamaze icyumweru cyose harimo Munyakazi Sadate wavuze ko Kiyovu Sports nitsindwa atazongera kugaragara mu bikorwa bya ruhago, abayovu bakubuye umujyi bavuga ko bakura umwanda(Rayon) mu mujyi, ndetse n'abafana ba Rayon Sports baraye mu gahinda bavuga ko bari kuririra Kiyovu Sports yapfuye.

Ibi byose byabaga nyuma y'uko Rayon Sports yari imaze imikino itanu ikurikirana idatsinda Kiyovu, aho banganyijemo umukino umwe, Kiyovu Sports igatsinda indi yose.

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Umukino watangiye Rayon Sports isatira izamu rya Kiyovu cyane ariko ntigire icyo ibyaza uburyo yabonaga imbere y'izamu.

Kiyovu Sports yazamukaga inshuro zitari nyinshi yageze hafi y'urubuga rw'amahina rwa Rayon Sports maze ku munota wa munani Nshimiyimana Ismail Pitchou atsinda igitego ku mupira yatereye kure.

Nyuma y'iki gitego Rayon Sports yarushijeho kwataka ishaka guhita yishyura ariko umuzamu Nzeyirwanda Djihad akomeza kuyibera ibamba, abifashijwemo na ba myugariro be barimo Aimable na Thierry.

Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 40 gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue nyuma y'umupira yari yambuye Mitima Isaac.

Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Haringingo Francis yahise akora impinduka akuramo Master ashyiramo Essomba Willy Onana umaze igihe yaravunitse.

Rayon Sports yakomeje kwataka ibinyujije mu bakinnyi nka Paul Were, Onana na Hadji ariko Kiyovu Sports ikomeza guhagarara neza mu bwugarizi bwayo.

Ku munota wa 85 nibwo myugariro Felicien yashyize hasi Iraguha Hadji wari wamugoye cyane, umusifuzi ahita atanga penariti yatewe neza na Onana agatsinda igitego kimwe cya Rayon Sports.

Umukino warinze urangira ari ibitego bibiri bya Kiyovu Sports kuri kimwe cya Rayon Sports, byatumye Kiyovu ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota 20 aho irusha Rayon Sports amanota abiri, ariko Rayon ikaba ifite imikino ibiri y'ibirarane.