Kuri icyi cyumweru umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda wari wakomeje. Uyu munsi wa 12 watangiye ku wa Gatandatu ahabaye imikino ine. Uyu munsi hari hategabyijwe imikino ibiri dore no kuri uyu wa mbere hazakinwa indi ibiri.
Umukino wa mbere watangiye saa 12:30 aho ikipe ya Gorilla FC yanganyije na Bugesera FC igitego kimwe kuri kimwe.
Undi mukino wari uteganyijwe saa 15:30 dore ko ari nawo mukino w'umunsi aho ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uyu wari umukino ukomeye cyane kuko wahuzaga ikipe ya mbere n'iya kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona. Kiyovu Sports yari iyoboye urutonde irusha APR FC inota rimwe mu gihe APR FC ifite imikino ibiri y'ibirarane.
Yari imihigo ku mpande zombi gucyura amanota atatu dore ko Kiyovu Sports yari yakajije imyiteguro ndetse bikanavugwa ko agahimbazamusyi bari bagakubye mu gihe aba basore batsinda APR FC.
Gusa n'ubwo bari bahize batyo, binjiye mu kibuga nta kipe ishaka kurekura dore ko amakipe yombi yagiye ahusha uburyo bukomeye nk'aho Abed yananiwe gutsinda igitego abenshi bari babaze.
Ni umukino wariho igitutu cyo ku rwego rwo hejuru kugeza n'aho umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Françis yaje kwerekwa ikarita y'umuhondo kubera kutanyurwa n'imisifurire agateza akavuyo.
Ikipe ya APR FC yaje kubona ikarita itukura. Ni ikarita yeretswe Ruboneka jean Bosco ku munota wa 68' nyuma y'uko yari akuruye Ismail Pitchou wari umaze kumucika agahita yerekwa ikarita y'umuhondo ya kabiri. Abakurikiye uyu mukino baketse ko Kiyovu Sports ibonye urwaho ariko ntibyaje kuyorohera.
APR FC yakomeje gusunika ndetse ikabona n'uburyo bwashoboraga kubyara ibitego. Nko ku munota wa 71' Ishimwe Anicet wari winjiye mu kibuga asimbuye, yarekuye umupira mu izamu ufata ipoto uvamo.
Amakipe yombi byarangiye aguye miswi Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 25 ikaba irusha inota rimwe APR FC iri ku mwanya wa kabiri.
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Ruboneka yeretswe ikarita itukura
Kiyovu Sports yanganyije na APR FC
