Lionel Messi uherutse guhabwa Ballon d'or ye ya 7 na France Football yamaze gufata icyemezo cy'ahantu agomba kuzayibika.
Uyu munya-Argentine yahawe Ballon d'Or ahize umunya-Poland Robert Lewandowski,umufaransa Karim Benzema,Umutariyani Jorginho n'abandi nyuma yo guhesha ikipe y'igihugu ye ya Argentine Copa America.
Radio yo muri Espagne yitwa SER niyo yatangaje ko Lionel Messi yafashe umwanzuro ko iyo Ballon d'Or aherutse guhabwa azayibika mu nzu ndangamurage ya Barcelona aho izindi 6 ze zibitse.
Ballon d'Or 6 Messi yatwaye zibitse mu nzu ndangamurage ya Barcelona (Image:Daily mail)
Muri uyu mwaka wa 2021 nibwo Lionel Messi yafashije ikipe y'igihugu ya Argentine gutwara Copa America ndetse yavuye muri FC Barcelona baratwaye Copa del rey.
Lionel Messi yavuye mu ikipe ya FC Barcelona kubera ikibazo cy'ubukungu aho ikipe ya Barca itari igishoboye kwigondera amasezerano ye mashya.
Messi mu magambo ye kuri uyu wa mbere yavuze ko Robert Lewandowski yari akwiye guhabwa Ballon d'Or ya 2020.
Lewandowski na Messi mu muhango wo gutanga Ballon d'Or ya 2021(Image:Mirror)
Messi yagize ati:"Robert,wari ukwiye Ballon d'Or yawe.Umwaka ushize buri muntu wese arabyemera ko yari iyawe."
"Ndizera ko France Football izaguha Ballon d'or ya 2020 ukayitwara mu rugo."
Lionel Messi nyuma yo kuva muri FC Barcelona ubu ari mu ikipe ya PSG mu Bufaransa aho akinana na Mbappe,Neymar,Di Maria,Veratti,Wijnaldum n'abandi.
