Ku wa gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 ku isaha ya saa 15:00, nibwo hateganyijwe umukino w'ishiraniro uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino ukomeye hagati y'aya makipe afitanye ubucyeba bwari bwaribagiranye kubera ibihe bibi bya Kiyovu Sports, ariko ni n'umukino uzerekana ko Kiyovu Sports ifite gahunda ikomeye ku gikombe cya shampiyona.
Mu gihe Rayon Sports yatsinda uyu mukino, mukeba wayo APR FC nawe yabyungukiramo ariko mu gihe yatsindwa Kiyovu Sports yakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona mu gihe hazaba hasigaye iminsi umunani ya shampiyona gusa.
Ubwo bari mu kiganiro Urukiko rw'ubujurire kuri radio Fine FM umunyamakuru Kalisa Bruno Taifa usanzwe avugwaho kuba umukunzi wa APR FC, we yatangaje ko azaha Rayon Sports ibihumbi 30 by'amanyarwanda mu gihe yatsinda Kiyovu Sports.
Yagize ati:"Njyewe ibihumbi 30 byanjye ndabyemeye nka Prime nzaha Rayon”.
Yakomeje avuga ko ni banganya azatanga amafaranga ibihumbi 15. Ariko asobanurako atazayaha buri mukinnyi kuko ariwe ku ku giti cye uzayatanga kandi ariyo afite.
Uyu mukino uraje ishinga benhi uzaba mu gihe Kiyovu Sports ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 47, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 45. Rayon Sports yo iri ku mwanya wa gatanu aho ifite amanota 35.
Taifa yemereye Rayon Sports agahimbazamusyi
