Umunyabigwi w'ikipe y'igihugu ya Espagne wanakiniye FC Barcelona yasesekaye i Kigali(AMAFOTO)

Umunyabigwi w'ikipe y'igihugu ya Espagne wanakiniye FC Barcelona yasesekaye i Kigali(AMAFOTO)

 Feb 6, 2022 - 04:55

José María Bakero umunyabigwi w'umunya-Espagne wanakiniye FC Barcelone yaraye ageze i Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Mu masaha y'umugoroba yo kuri uyu wa gatandatu nibwo umunyabigwi w’Umunya-Espagne, José María Bakero Escudero, wakiniye FC Barcelona, yageze i Kigali aho agiye kumara iminsi icyenda mu Rwanda muri gahunda y’ubufatanye mu iterambere ry'umupira w'amaguru.

Ku isaha ya saa Mbiri n’iminota 18 z’umugoroba ni bwo José María Bakero ari kumwe n’umufasha we, basohotse mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho hari hashize isaha bazanwe n’indege ya KLM Airlines.

José María Bakero Escudero n'umufasha we bakiriwe n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo Perezida waryo, Nizeyimana Mugabo Olivier na Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri uru rwego, Nkusi Marie Edmond.

Kuri gahunda y’iminsi icyenda Bakero azamara mu Rwanda hariho ko ku wa Kabiri, tariki ya 8 Gashyantare 2022, azagirana umwiherero hamwe n’abatoza b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo no mu bagore ndetse n’abagize ‘staff technique’ y’Ikipe y’Igihugu.

Urugendo rw'uyu mugabo mu Rwanda ruri mu rwego rw’ubufatanye mu iterambere rya ruhago nk’umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi Ikipe ya FC Barcelone (Scouting director).

Kuri gahunda kandi biteganyijwe ko azasura amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Uyu munyabigwi kandi azasura Pariki y’Ibirunga na Pariki y’Akagera ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

José María Bakero Escudero w’imyaka 58, yari umukinnyi ukina hagati asatira izamu, aho yamenyekanye cyane ari muri Real Sociedad yakiniye hagati ya 1980 na 1988 ndetse na FC Barcelone yabayemo hagati ya 1988 na 1996.

Yakiniye kandi Ikipe y’Igihugu nkuru ya Espagne hagati ya 1987 na 1994, ayitsindira ibitego birindwi mu mikino 30.

Mu makipe atandatu yatoje kuva mu 1999 harimo Real Sociedad kuri uba ikina muri La Liga, akaba yarayibayemo mu 2006.

José Maía Bakero yakiriwe n'umuyobozi wa FERWAFA Nizeyimana Olivier ndetse n'uahinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru Nkusi Marie Edmond(Image:Igihe)

Umufasha wa Bakero hamwe na Ariane wo muri FERWAFA(Image:Igihe)