Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo habaye umukino wa kane REG yari ikinnye mu mikino itanu igomba gukina, aho imikino 2 ibanza yari yatsinze As Sale ndetse na SLAC, ariko ikaba yaratakaje umukino wa gatatu byatumye idahita ibona tike.
Kuri uyu mugoroba rero yari ihanganye na US Monastir mu mukino utari woroshye, ndetse ibasha kuyitsinda amanota 77-74 ihita ibona itike yo kuzakina imikino ya 1/4 izabera i Kigali.
Si intsinzi yari yitezwe n'abanyarwanda benshi kuko iyi US Monastir ari imwe mu makipe akomeye cyane muri Basketball ya Africa, dore ko no muri BAL ya 2021 iheruka ikaba yarabaye iya kabiri.
Agace ka mbere karangiye REG BBC itsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota atanu na US Monastir(21-26), ariko mu gace ka kabiri REG BBC irayagabanya karangira itsinzwe ku kinyuranyo cy’inota rimwe (15-16).
Agace ka 3,REG BBC yakoresheje imbaraga zidasanzwe igatsinda ku manota 20 kuri 13 ya US Monastir.Agace ka nyuma kari gakomeye cyane kuri buri kipe ariko birangira yombi anganyije 19-19.
Umukino wose warangiye REG BBC itunguranye iwutsinda ku kinyuranyo cy’inota rimwe gusa (75-74), ubundi abanyarwanda bari bashyigikiye iyi kipe ibyishimo birabasaga.
Umukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino ni Michael Andre Dixon wa US Monastir watsinze amanota 23, mu gihe Kambuy Manga ariwe watsindiye REG amanota menshi agera kuri 16.
REG BBC yahise ibona itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya BAL izabera I Kigali, ariko isigaje gukina umukino umwe aho izahura na Clube Ferroviário da Beira ya Mozambique ku munsi wa nyuma.
REG n’iyo yatsindwa uyu mukino ntacyo byaba bivuze, kuko ubu ifite tike ya 1/4 cy'iyi mikino ya BAL kizabera mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka muri Kigali Arena.
REG yatsinze US Monastir yo muri Tunisia



