Icyaha cyo gufata ku ngufu gishinjwa Cristiano Ronaldo cyongeye kubyutswa ndetse hazamo n'itangazamakuru

Icyaha cyo gufata ku ngufu gishinjwa Cristiano Ronaldo cyongeye kubyutswa ndetse hazamo n'itangazamakuru

 Feb 6, 2022 - 06:03

Ikinyamakuru cyo muri America gishaka gushyira hanze impapuro zivuga ku cyaha Cristiano ashinjwa na Kathryn Mayorga, aho avuga ko yamufashe ku ngufu mu 2009.

Cristiano Ronaldo w'imyaka 37 buri gihe ahakanira kure ibyo ashinjwa na Kathryn Mayorga, aho avuga ko yamufashe ku ngufu mu 2009 mu cyumba cya hotel. Aha hari ibyumweru bike mbere y'uko asinyira Real Madrid yo muri Espagne.

Ikinyamakuru cyo muri America cyo kiri gukubita impande zose ngo kirebe ko cyagera ku mpapuro zibitswe na Polisi ya Las Vegas zivuga ku by'uru rubanza ngo babe bazishyira hanze.

Iki cyaha Cristiano Ronaldo ahora ahakana cyatangiye gukurikiranwa cyane mu 2018 nyuma y'iperereza ryakozwe n'igitangazamakuru cyo mu Budage kitwa Der Spiegel, aho bivugwa ko hari amakuru yagiye hanze avuye kuri website ya Cristiano ariko mu buryo butemewe.

Nk'uko bitangazwa na The Mirror, Cristiano Ronaldo ari kurwanya igitekerezo cyo kwemerera ikinyamakuru cya The New York Times kuba cyagera kuri izo mpapuro zibitswe na polisi zivuga kuri icyo cyaha ashinjwa.

Abahagarariye Cristiano Ronaldo mu mategeko bavuga ko amakuru menshi agize izo nyandiko yabonwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bakavuga ko ibyo ari kubangamira uburenganzira bw'umukiriya wabo.

Abahagarariye Kathryn Mayorga mu mategeko bo bemera ko izo mpapuro zabonetse mu buryo butemewe zidakwiye gushyirwa mu kinyamakuru kugeza igihe urukiko rutangaje niba hari uburenganzira bwa Cristiano bwaba buhonyowe, ariko bavuga ko izindi zisigaye, bivugwa ko zisaga 400, zishobora guhabwa ikinyamakuru cya The New York Times.

Ku wa kabiri nibwo umucamanza Jennifer A Dorsey azicara akumva icyo impande zombi zivuga. The Mirror ikomeza ivuga ko ibijyanye no kuba izi mpapuro zashyirwa hanze, bizongera kwigwaho nyuma.

Mu mezi ane ashize urukiko rwateye utwatsi ikifuzo cya Kathryn Mayorga aho yasabaga guhabwa miriyoni zirenga 56 z'amapawundi. Ibi byanzwe kuko amakuru yakoreshwaga ashinja Cristiano yabonwe mu buryo butemewe n'amategeko.

Bivugwa ko nyuma y'amezi make iryo fatwa ku ngufu ribaye, Kathryn Mayorga yahawe ibihumbi 375 by'amadorari na Cristiano Ronaldo, ndetse akanasinya amasezerano ko nta yindi gikurikirana izabaho.

The New York Times ishaka gushyira hanze impapuro zivuga ku byo Cristiano ashinjwa(Image:The sun)

Kathryn Mayorga ashinja Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu(Imagr:The Mirror)

Criatiano na Mayorga bahuye mu 2009(Net-photo)