Perezida wa Espoir FC yongeye kwegura

Perezida wa Espoir FC yongeye kwegura

 Mar 3, 2022 - 08:03

Kamuzinzi Godefroid wari perezida wa Espoir FC yongeye kwegura kuri iyi mirimo.

Perezida wa Espoir FC Kamuzinzi Godefroid yamaze kwegura nyuma y’ibabazo bimaze iminsi muri iyi kipe.

Kamuzinzi Godefroid akaba yeguye nyuma yaho n'ubundi yari yeguye umwaka ushize  kubera amafaranga macye bahabwaga na Karere ka Rusizi.

Kamuzinzi Godefroid mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Karere ka Rusizi yavuze yeguye kubera impamvu ze bwite.

Mu Rwanda muri iyi minsi hari inkundura y’abayobozi barimo kwegura mu makipe,abaherukaga ni komite ya Gicumbi FC.

Perezida wa Espiloir FC Kamuzinzi yeguye

Ibaruwa y'ubwegure bwa Kamuzinzi Godefroid