Wari umukino w'umunsi wa gatatu wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Rwamagana City.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 18:30 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Rayon Sports yaje muri uyu mukino ifite amanota atandatu nyuma yo gutsinda Rutsiro FC na Police FC, naho Rwamagana City ikaba yari ifite ubusa dore ko yatsinzwe na Gorilla.
Rwamagana City yagerageje kwihagararaho mu gice cya mbere ariko akagozi gacika ahagana mu minota ya nyuma y'igice cya mbere, maze itsindwa igitego ku munota wa 44' cyatsinzwe na rutahizamu w'umugande Musa Esenu.
Ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 53' nyuma yo guhererekanya umupira neza hagati ya Essomba Willy Onana na Mbirizi Eric, Paul Were ahita ashyira umupira mu nshundura.
Ibi bitego bibiri nibyo byafashije Rayon Sports kubona amanota atatu, ihita inafata umwanya wa mbere ku manota ikenda mu mikino itatu imaze gukinwa, ikaba yawukuyeho Gasogi United ifite amanota arindwi.
Rayon Sports yatsinze Rwamagana ku munsi wa gatatu wa shampiyona
