Apr Fc yashimangiye imyaka itatu idatsindwa na mukeba

Apr Fc yashimangiye imyaka itatu idatsindwa na mukeba

 Nov 23, 2021 - 13:20

Apr Fc yashimangiyeko ishaka igikombe mu mukino yatsinzemo Rayon Sports 2-1.

Rwanda Premier League Apr Fc yari yakiriye Rayon Sports. 

Ni umukino watangiye Apr Fc irusha Rayon Sports cyane irimo guherekanya umupira ubonako irimo gutanga icyizere.

Apr Fc wabonaga ifite inyota yo gushaka igitego ari nako igerageza kurema uburyo bwari kuvamo igitego ariko Rayon Sports igakomeza kugarira neza.

Ku munota wa 18 Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Onana Willy ku mupira yari ahawe na Youssef Rharb.

Abantu batangiye gutekerezako nyuma y’imyaka itatu Rayon Sports itabasha gutsinda Apr Fc ko bigiye guhinduka.

Apr Fc yari yamaze gutsindwa igitego ntiyagize igihunga kuko abasore bayo bakomeje guherekanya umupira ba myigariro bayo barimo Fitina Ombalenga bagerageza kurema uburyo kugirango babashe kwishyura igitego bari batsinzwe.

Muri uko gukomeza gusatira kwa Apr Fc byatumye Rayon Sports itangira kujya ku gitutu bituma umukinnyi wayo wa cumi na kabiri ariwe mufana asa nkuvanwa mu kibuga kuko abafana bayo bahise baceceka bityo abafana ba Apr Fc batangira kwidoga.

Nubwo byafashe umwanya munini ntibyaheze kuko ku munota wa 39 Apr Fc yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe. Ni igitego cyatsinzwe na Djabel Manishimwe ku mupira yateye asubiza mu izamu nyuma yo kugarurwa n’umunyezamu.

Rayon Sports yabaye nk’igwa mu kantu kuko itumvaga kwishyurwa icyo gitego.

Rayon Sports ikibitekerezaho Apr Fc yahise itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 bya Apr Fc kuri 1 cya Rayon Sports.

Igice cya kabiri cyatangiye ubonako Apr Fc ikomeza kwiharira umukino, ihererekanya umupira neza ari nako irema uburyo bwiza ariko ba myigariro ba Rayon Sports bagerageza kwirwanaho.

Kuva ku munota wa 50 Rayon Sports nayo yatangiye kwihagararaho itangira guherekanya umupira. Ikoresha amakosha menshi arinako ibona imipira y’imiterekano ariko Apr Fc nayo yugarira neza.

Rayon Sports yaje gusimbuza yinjiza Sanogo Soulaymane asimbuye Nishimwe Blaise.

Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira binyuze ku basore bayo nka Youssef Rharb wakomeje gucenga abasore ba Apr Fc ariko bagerageza ku mukura imipira bamukorera amakosa ariko adateye ubwoba cyane.

Apr Fc yaje gusimbuza Yinjiza mu kibuga Ishimwe anicet asimbuye Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain asimburwa na Byiringiro Lague, Bizimana Yannick asimburwa na Mugunga Yves naho Nsanzimfura Keddy asimbura Mugisha Gilbert.

Ku ruhande rwa Rayon Sports nayo yinjije mu kibuga  Sanoga Soulaymane asimbura Nishimwe Blaise, Muvandimwe Jean Marie Vianney asimburwa na Iranzi Jean Claude naho Niyonkuru Sadjati.

Nubwo mu minota 20 ya nyuma Rayon Sports yihariye umupira ibinyujije ku basore bayo barimo Youssef Rharb wakomeje kugora Apr Fc ntiyabashije kwishyura igitego cy’ikinyuranyo cyari hagati yayo na Apr Fc.

Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Apr Fc kuri 1 cya Rayon Sports.

Apr Fc ikomeza gushimangira ko umukino uyihuza na Rayon Sports ariyo ikunze kuwitsinda kuko ni ku nshuro ya 41 itsinda uyu mukino mu mikino 93 yabahuje. Aya makipe amaze kunganya inshuro 23 naho Rayon Sports imaze gutsinda inshuro 29.