Qatar2022:Menya byinshi kuri sitade umunani z'ibitangaza zizakinirwaho imikino y'Igikombe cy'isi

Qatar2022:Menya byinshi kuri sitade umunani z'ibitangaza zizakinirwaho imikino y'Igikombe cy'isi

 Nov 17, 2022 - 07:09

Igikombe cy'isi cya 2022 kigiye gukinirwa muri Qatar kizakinirwa kuri sitade umunani zubakanywe ikoranabuhanga rihanitse.

Imikino y'Igikombe cy'isi cya 2022 izakinirwa kuri sitade umunani zubatse Doha muri Qatar aho biteganyijwe ko nyuma y'iyi mikino zimwe zizasenywa, izindi zikagabanyirizwa abantu zakira.

Lusail Stadium

Iyi ni imwe muri sitade zizakinirwaho imikino y'Igikombe cy'isi ikaba izakinirwaho imikino 10 harimo n'umukino wa nyuma uzaba tariki 18 Ukuboza 2022 

Iyi sitade ifite imyanya yakira abantu ibihumbi 80 ariko nyuma y'irushanwa imwe muri iyi myanya izakurwamo ihabwe bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Imwe mu mikino ikomeye izahabera ni uzahuza Argentine na Mexico, n'uwa Cameroon na Brazil.

Al Bayt Stadium 

Iyi ni sitade ya kabiri nini muri izi sitade zizakinirwaho imikino y'Igikombe cy'isi kuko yakira abantu ibihumbi 60. Iyi niyo sitade izakinirwaho umukino uzafungura irushanwa uzahuza Qatar na Ecuador, ukazaba ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022.

Iyi sitade ifite igisenge gishobora guhuzwa igihe ubushyuhe bwabaye bwinshi kugira ngo hirindwe izuba.

Aha hazabera imikino irimo uw'Ubwongereza na USA ndetse n'umwe mu mikino ya kimwe cya kabiri.

Stadium 974

Iyi ni imwe muri sitade zitangaje cyane muri Qatar dore ko yubakishijwe kontineri 974 nk'uko bigaragara mu izina ryayo. Iyi ni imwe muri sitade eshatu ntoya zizakinirwaho imikino y'igikombe cy'isi, ikaba izakinirwaho kugeza muri ⅛ ubundi igasenywa.

Imwe mu mikino izakinirwaho ni nk'umukino w'Ubufaransa na Denmark, ndetse n'uwa Brazil n'Ubusuwisi.

Al Thumama Stadium 

Ni sitade nayo yubatswe mu mujyi wa Doha ifite imyanya ibihumbi 40 yo kwicarwamo. Iyi izakinirwaho imikino umunani irimo n'umukino wa ¼, nyuma ikaba izagabanywa hafi gukuraho kimwe cya kabiri cy'imyanya yayo. Aho iri hazubakwa umusigiti na Hotel.

Aha hazabera imikino irimo uwa Senegal n'Ubuhorandi, ndetse n'uwa Esipanye na Costa Rica.

Khalifa International Stadium

Iyi ni imwe muri sitade zikuze cyane muri Qatar dore ko yubatswe mu 1976, akaba ari naho ikipe y'igihugu ya Qatar isanzwe yakirira imikino yayo. Iyi sitade yagiye ivugururwa izakinirwaho imikino umunani irimo uw"Ubwongereza na Iran, uwa Japan na Esipanye, ndetse niho hazakinirwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Education City Stadium 

Iyi sitade iherereye mu nkengero za Doha yubatswe mbere gato y'uko Qatar yemererwa kuzakira Igikombe cy'isi ikaba yakira abantu ibihumbi 45, ndetse itazirwa "Diyama mu Butayu" binajyana n'uko igaragara.

Iyi sitade izakira imikino umunani muri rusange aho ibiri muri yo izaba ari imikino yo gukuranwamo. Umukino wa Tunisia n'Ubufaransa ndetse n'uwa South Korea na Portugal niho izabera.

Ahmad bin Ali Stadium

Iyi ni sitade iherereye mu gace ka Al Rayyan mu burengerazuba bwa Doha ikaba ikunze no kwitwa Al Rayyan Stadium. Iyi yakira abantu ibihumbi 40 ikaba yegereye mu gace k'ubutayu aho ubushyuhe bukunze kuba buri hejuru cyane.

Aha hazabera imikino irimo uwa Wales n'Ubwongereza, n'uwa Leta zunze ubumwe za America na Wales.

Al Janoub Stadium 

Iyi sitade iri mu mujyi wa Al Wakrah yakira abantu ibihumbi 40 ikaba izwiho kugira uburyo bwo kugabanya ubushyuhe[Cooling system] bukoranye ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru cyane ndetse ikagira igisenge cya mpande enye.

Iyi nta mukino uzaberaho nyuma y'imikino ya ⅛ ndetse nk'uko bimeze ku zindi zitade nyinshi inyanya yayo izagabanywa nyuma y'Igikombe cy'isi.

Aha hazabera imikino irimo uw'Ubufaransa na Australia, n'uwa Ghana na Uruguay.

Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Igikombe cy'isi cya 2022 gitangire, dore ko tariki 20 Ugushyingo 2022 aribwo saa 18:00 aribwo umukino wa mbere uzatangira, ukaba ari umukino uzahuza Qatar na Ecuador.

Sitade zizakinirwaho imikino y'Igikombe cy'isi (Net-photo)