Dusan Vlahovic yavuze impamvu yahisemo Juventus akanga kujya muri Arsenal

Dusan Vlahovic yavuze impamvu yahisemo Juventus akanga kujya muri Arsenal

 Jan 29, 2022 - 04:53

Rutahizamu w'umunya-Serbia Dusan Vlahovic wifujwe cyane na Arsenal yagize icyo avuga nyuma yo kujya muri Juventus ava muri Fiorentina.

Bwa mbere rutahizamu Dusan Vlahovic yagize icyo avuga nyuma yo kwanga kujya muri Arsenal ahubwo akaguma muri Serie A mu ikipe ya Juventus.

Byari bizwi ko Dusan Vlahovic ariwe mukinnyi wa mbere wifuzwa na Mikel Arteta cyane wanashakaga umusimbura wa Pierre-Emerick Aubameyang bigaragara ko bikomeje kwanga.

Vlahovic ni umwe muri ba rutahizamu bahari uyu munsi bari gukanga isi ya ruhago nyuma yo kwitwara neza mu ikipe ya Fiorentina, bikaba byaramaze kwemezwa ko agomba gukina mu ikipe ya Massimiliano Allegri.

Vlahovic agiye muri Juventus amaze gutsinda ibitego 20 mu mikino yose yakinnye muri uyu mwaka w'imikino wa 2021-2022 ugisigaje ikindi gice.

Vlahovic yagize ati:"Juventus ihagarariye ishema, umuco ndetse n'umuryango. Juventus buri gihe iba ihari kugeza ku munota wa nyuma, ntago bacika intege.

"Ikipe iba igomba kuza ku mwanya wa mbere, ndi hano ku bw'umutoza n'abakinnyi tuzakinana, abo nzagerageza gufasha mu buryo bwose bushoboka.

"Duhora dushaka byinshi kurushaho, kandi dushaka gutera imbere mu bihe bizaza. Uyu munsi ni isabukuru yange, ni ibintu byiza cyane, ni umunsi udasanzwe kuri nge.

"Iyi niyo sabukuru ishimishije cyane kurusha izindi nagize. Nshaka gutera ishema Juventus. Tuzarwana buri gihe ku ntego zose, nk'uko bavuga ngo fino alle fine."

Dusan Vlahovic akaba atangiye urugendo rushya muri Juventus aho yahise ahabwa nimero 7 yari iherutse kwambarwa n'Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo.

Amagambo uyu musore yavuze ashimagiza Juventus agaragaza ko yicaye akabona ibyo abona muri Juventus ntabyo abona muri Arsenal. Muri ibyo harimo kuba ikipe irwanira ibikombe nk'uko avuga ko Juventus ihagarariye ishema.

Ibi biratuma Arsenal ikomeza guhigira ku bandi ba rutahizamu. Abagenda bagarukwaho cyane harimo ununya-Sweden Alexander Isak wa Real Sociedad ndetse n'Umwongereza Dominic Calvert-Lewin wa Everton.

Dusan Vlahovic yitwaye neza muri Fiorentina(Net-photo)

Rutahizamu Vlahovic azajya yambara nimero 7(Image:The mirror)