Abandi bakinnyi batatu basinye muri Rayon Sports buzuza 11 muri iyi mpeshyi

Abandi bakinnyi batatu basinye muri Rayon Sports buzuza 11 muri iyi mpeshyi

 Jul 19, 2022 - 15:30

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gusinyisha abakinnyi benshi, yasinyishije abandi bakinnyi batatu buzuza abakinnyi 11 bashya bamaze kuyisinyira muri iyi mpeshyi.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati aribo Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bakiniraga ikipe ya Heroes FC yo mu kiciro cya kabiri, bakaba basinye amasezerano y'imyaka itatu.

Rayon Sports kandi yamaze gutandukana n'umuzamu Kwizera Olivier, yamaze gusinyisha umunyezamu wakiniraga Bugesera FC witwa Hakizimana Amani, akaba yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

Aba bakinnyi basinye nyuma ya Ndekwe Felix wavuye muri AS Kigali, Tuyisenge Arsene wavuye muri Espoir FC, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.

Kanamugire Roger wasinyiye Rayon Sports

Ishimwe Patrick nawe yavuye muri Heroes FC