Salima Mukansanga uherutse gukora amateka mu gikombe cy'Afurika yagenewe ishimwe

Salima Mukansanga uherutse gukora amateka mu gikombe cy'Afurika yagenewe ishimwe

 Feb 4, 2022 - 10:47

Kuri uyu wa gatanu nibwo Salima Mukansanga yakiriwe muri studio za Radio B&B Fm-Umwezi anashimirwa uko yitwaye mu gikombe cy'Afurika.

Salima Mukansanga aherutse kwandika amateka mu gikombe cy'Afurika cyiri kubera muri Cameroon bituma isi yose yandika ayo mateka yakozwe n'umunyarwandakazi.

Salima Mukansanga niwe mukobwa/mugore wa mbere wasifuye umukino mu gikombe cy'Afurika cy'abagabo ari umusifuzi wo hagati kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa.

Uyu munyarwandakazi yasifuye imikino itatu, harimo uwahuje Guinée na Zimbabwe, aho yasifuye ari mu kibuga hagati ari nawo yakoreyeho amateka akomeye. Yasifuye kandi n’uwahuje Guinée na Malawi n’uwa Malawi na Zimbabwe, aho iyi mikino ibiri yari umusifuzi wa Kane.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022, ni bwo Salima yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe avuye muri Cameroon, aho yakiriwe n’abasifuzi bagenzi be ndetse n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ Muhire Henry.

Kuri uyu wa gatanu nibwo Mukansanga Salima w'imyaka 33 yakiriwe mu kiganiro Sports Plateau kuri B&B FM-Umwezi aho yaganirijwe akavuga uko yinjiye mu mwuga wo gusifura ndetse akanavuga urugendo rwe muri Cameroon aho isi yose yari imuhanze amaso.

Ubwo ikiganiro cyaganaga ku musozo nibwo umunyamakuru David Bayingana yarondoye amashimwe yajyenewe na B&B FM-Umwezi ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo.

Salima yagenewe internet ya 4G ya Mango azakoresha mu gihe kingana n'umwaka wose, agenerwa kandi ifatabuguzi ry'umwaka rya Canal+, Salima yagenewe ikarita y'umwaka yo gukorera imyitozo muri Fit Frex Gym, Salima kandi yemerewe ibikoresho akeneye mu iduka rya Sports land rigurisha ibikoresho bya siporo.

Usibye ibi kandi, Salima Mukansanga yashyikirijwe cheque iriho amafaranga miriyoni y'amanyarwanda, byose bikaba byakozwe mu rwego rwo kumushimira ko yahagarariye neza u Rwanda ubwo yari mu gikombe cy'Afurika.

Ni ikiganiro cyari kiyobowe na Nsengiyumva Siddick afatanyije na David Bayingana hamwe na Jean Luc Imfurayacu.

Salima Mukansanga yashimiwe na B&B FM-Umwezi

Salima Mukansanga mu gikombe cy'Afurika muri Cameroon(Image:Capital news)