Katy Perry yasize inkuru mu birori byo kwimika umwami Charles III mbere yo kuririmba

Katy Perry yasize inkuru mu birori byo kwimika umwami Charles III mbere yo kuririmba

 May 7, 2023 - 02:43

Umuhanzikazi Katy Perry yarutanze mu birori byo kwimika umwami Charles III.

Katy Perry, yari umwe mu bashyitsi batumiwe mu birori byo kwimika Umwami Charles III. Uyu muhanzikazi ni n'umwe mu bagombaga kuririmba mu gitaramo cyo kwishimira ikamba ry'umwami, ariko mbere y’ibyo, yagize ibihe bisekeje cyane byanakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Nta kindi cyatumye aba urw’amenyo, uretse amashusho yafashwe yabuze icyicaro cye, ari kuzerera mu bari bitabiriye  ibirori muri Westminster Abbey.

Katy Perry amashusho ari kubunga mu bitabirye ibirori ashaka aho kwicara, yavugishije benshi[Getty Images]

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Fireworks” yagaragaye asa naho ahangayitse kandi azerera muri Westminster Abbey ashakisha aho yicara. Amaherezo yashoboye kubona umwanya we wo kwicaramo akurikirana iyimikwa ry'umwami, ariko abakoresha imbuga ntibyababujije kumuseka no kumuvugaho kakahava.

Nkaho ibyo bidahagije, mbere yo kwinjira muri Westminster Abbey, Katy Perry yabanje kugenda n'amaguru, aho byagaraga ko inkweto zari  zamutonze hafi yo kumutura hasi, ibintu na byo byamugize urwa’amenyo ku mbuga nkoranyambaga.