Diamond Platnumz yahaye impano Zuchu

Diamond Platnumz yahaye impano Zuchu

 Feb 22, 2023 - 09:00

Nyuma yo gutangaza ko badakundana babanye nk'abavandimwe (mushiki na musaza) Diamond yoherereje impano y'umukufi Zuchu babana muri WCB.

Umuhanzi Diamond Platnumz akaba n'umuyobozi mukuru w'inzu ireberera inyungu z'abahanzi ya WCB Wasafi, yahaye impano y'ishene, umuhanzikazi Zuchu bavuzwe mu rukundo igihe kirekire ariko bakaza kubihakana bavuga ko ubu babanye nka mushiki na musaza.

https://thechoicelive.com/ibya-diamond-na-zuchu-byadogereye

Ni impano yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Wasafi, hatangazwa ko ari iyo Diamond Platnumz yaguriye umuhanzikazi Zuchu.

Byavugishije abantu benshi kuko nta minsi yari iciyemo batangaje ko babanye nka mushiki na musaza aho kuba abakunzi nk'uko byahoze bihwihwiswa.

Ni impano Diamond Platnumz yaguze ku munsi w'ejo ku wa kabiri ubwo yari mu Bwongereza.

Ibi byateje impaka doreko batari mu rukundo. Ku Cyumweru gishize aho zuchu yasibye amafoto yose ari kumwe na Diamond arenzaho ko ubu nta mukunzi afite kandi abantu bakwiye kumuvana mu mwanda wo kumugereranya na Diamond ko bakundana.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)