Diamond Platnumz yemeye ko agiye gukora ubukwe

Diamond Platnumz yemeye ko agiye gukora ubukwe

 Sep 29, 2022 - 08:07

Umuhanzi Diamond Platnumz nyuma y’uko inshuti ye magara Haji Manara akoze ubukwe, yavuze ko nawe ari hafi. Ibintu byatangaje benshi.

Ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu karere ka Africa y’iburasirazuba harimo haravugwa inkuru y’ubukwe bw’icyamamare Diamond Platnumz n’ubwo uwo babukorana kuri iyi nshuro adahari.

Ku wa 27 ubwo muri Tanzania habaga ubukwe bwa Haji Sunday Manara wahoze ari umuvugizi wa Simba SC na Young Africans, akaba inshuti ya hafi ya Diamond Platnumz, uyu muhanzi akimara gutaha ubu bukwe nawe yavuze ko ariwe ukurikiyeho ndetse atazarambirana.

Mu butumwa Diamond Platnumz yanyujije kuri Instagram ya Haji Manara wari wakoze ubukwe, yavuze ko nawe ari mu nzira ndetse asaba Imana kubimufashamo.

Diamond Platnumz binyuze aho batangira ibitekerezo [Comment section] yagize ati “Nange ndi mu nzira! Imana ibimfashemo”. Ni ubutumwa yakurikije ifoto ya Haji Manara n’umugore we.

Diamond Platnumz akimara kuvuga ibi, yahise aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamucira akari urutega bavuga ko arimo aratebya.

Abavuga ko atebya babishingira ku kuba kugeza ubu uyu muhanzi ntan’umukunzi afite uzwi kuva yatandukana n’umunya Kenya Tanasha Donna babyaranye umwana w’umuhungu.

N’ubwo Diamond Platnumz nta mukunzi uzwi afite kuri ubu, akunze kuvugwaho ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi Zuchu ubarizwa muri Wasafi Label. Ariko ibi abenshi ntibabyemera cyane ko bitekerezwa ko aba ari amayeri yo kugirango aba bombi imiziki yabo igere kure yitwikiriye inkuru y’urukundo.

Diamond Platnumz kuva yakwamamara mu mwaka wa 2010 akunze kuvugwaho inkuru y’ubukwe ariko bikarangirira mu nkuru y’icyasemuhanuka.

Diamond Platnumz akunze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Zuchu.

Diamond Platnumz ari hafi gukora ubukwe.

Haji Manara yakoze ubukwe atera agatege inshuti ye Diamond Platnumz.

Diamond Platnumz yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.