Nyuma ya rwaserera Bahavu Jeannette yabonye imodoka ye

Nyuma ya rwaserera Bahavu Jeannette yabonye imodoka ye

 May 17, 2023 - 00:52

Bahavu Jeannette yashyikirijwe imodoka ya miliyoni zirenga 12 Frw yahawe nk'igihembo cy'umukinnyi wa filime wahize abandi mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards.

Nyuma ya rwa rwaserera yabayeho hagati ya Rwanda International Movie Awards itegura ibihembo by'abakinnyi ba filime bahize abandi mu Rwanda ndetse na Bahavu Jeannette wari watsindiye imodoka muri ibi bihembo, kera kabaye yayishyikirijwe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023 ku biro bya kompanyi ya Ndoli Safaris yatanze iyi modoka nk'igihembo gikuru ku mukinnyi wahize abandi mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards bitegurwa na Ishusho Arts, niho Bahavu yaherewe imodoka.

Bahavu Jeannette yageze aho yagombaga kwakirira imodoka ye ari kumwe n'umugabo we Fleury ari nawe umureberera inyungu (Manager) mu rugendo rwe rwo gukina sinema, nyuma y'uko yari amaze kubeshyuza ibihuha by'uko yaba akubitwa n'umugore we.

Ku bw'ibyo, Bahavu yahawe imodoka ya Kia y'ibara ry'umukara ikorwa n'uruganda rwa Hyundai ifite agaciro ka miliyoni 12,500,000 Frws ndetse iriho n'ibirango bya Ndoli Safaris Ltd agomba kwamamariza umwaka wose.

Ikindi kandi Bahavu akaba yahawe imodoka imbere ya Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts, umugabo we Fleury, Umuyobozi wa Ndoli Safaris, Gaju Emile ndetse na Isimbi Alliance [Alliah Cool].

Bahavu yatangaje ko habayemo ibibazo ari nayo mpamvu atahise abona imodoka yatsindiye. Abajijwe niba hari ikibazo afitanye na Alliah Cool yagize ati “Njye nta kibazo dufitanye.”

Alliah Coll yavuze ko ntacyasha gisigaye kuri Ishusho Arts itegura Rwanda International Movie Awards kubera ko ‘ibintu byose bigira ibibazo ariko bigakemurwa mu bwumvikane’

Bahavu Jeannette yabonye imodoka ye