U Burusiya n'u Bushinwa bafatanye ikiganza mu bya gisirikare

U Burusiya n'u Bushinwa bafatanye ikiganza mu bya gisirikare

 Apr 17, 2023 - 08:05

Minisiteri w'ingabo mu Bushinwa yagiriye uruzinduko mu Burusiya, aho yagiranye amasezerano y'ubufatanye bwa gisirikare n'u Burusiya.

Kuri uyu wa 16 Mata 2023, nibwo Minisitiri w'ingabo mu Bushinwa Li Shangfu yasesekaye i Moscow aho yahuye na Perezida Vladimir Putin ndetse na Minisitiri we w'ingabo Sergei Shoigu.

Urugendo rwa rwa Minisitiri w'ingabo w'u Bushinwa rukaba rusize ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y'imikoranire ya gisirikare ku mpande zombi.

Perezida Vladimir Putin, ubwo yagira icyo avuga kuri uru ruzinduko, yagize ati " Turashaka gukorana mu rwego rwa gisirikare mu buryo buhoraho, duhererekanya amakuru, dusangizanya ubumenyi mu bya gisirikare ndetse kandi tuzajya tugirana n'imyitozo ihoraho."

Vladimir Putin kandi akaba yarakomeje atangaza ko imyitozo yabo izajya iba mu ngeri zose za gisirikare haba mu mazi, mu kirere ndetse n'abahandi.

Aya masezerano mu byagisirikare, aje mu gihe n'ubundi u Burusiya n'u Bushinwa bafitanye amasezerano y'uko 'umubano wabo utagira umupaka.'

Naho ku ruhande rwa Minisitiri Li Shangfu, akaba yatangaje ko  'u Burusiya n'u Bushinwa binjiye mu kiragano gishya' ndetse ashimangira ayo amasezerano Perezida Xi Jinping aheruka kugirana na Vladimir Putin ubwo yari Moscow mu minsi ishize.

Li Shangfu akaba yakomeje avuga ko uBushinwa bwifuza gukorana n'u Burusiya mu guhererekanya amakuru ndetse no kongera ingufu za gisirikare ku mpande zombi.

Uruzinduko rwa Minisitiri w'ingabo mu Bushinwa rukaba ruje nyuma y'iminsi mike Perezida Xi Jinping avuye Moscow mu ruzinduko yamazemo iminsi itatu.

UBushinwa bukaba butarigeze bushyiriraho ibihano by'ubukungu u Burusiya nyuma yo gutangiza ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Ikindi kandi u Bushinwa bukaba butarigeze bwamagana ibitero bya gisirikare by'u Burusiya nk'uko ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi byabikoze.