The Choice Awards 2022: Bruce Melody yarushije iki bagenzi be kugira ngo yegukane ibihembo bibiri?

The Choice Awards 2022: Bruce Melody yarushije iki bagenzi be kugira ngo yegukane ibihembo bibiri?

 Apr 30, 2023 - 22:35

Bruce Melody yegukanye ibihembo bibiri bikomeye muri The Choice Award 2022.

Ibirori bya The Choice Awards, byabaga ku nshuro yabyo ya Gatatu, byabereye muri Park Inn Hotel.

Ibi birori byahuje amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, hagamijwe gushimira ababaye indashyikirwa mu mwaka wa 2022.

Bruce Melody yongeye gushimangira ubukaka n'ubushongere bwe mu muziki nyarwanda[Getty Images]

Ni benshi begukanye ibihembo, ariko reka twe dushinge umwotso kuri kizigenza Bruce Melody wegukanye ibihembo bibiri bikomeye mu byatanzwe uyu mwaka.

Ese Bruce Melody yarushije iki abandi bahanzi bahatanaga?

Bruce Melody akunze kuvuga ko ari umuntu ukora cyane, kandi koko ibikorwa birivugira. Mu mwaka wa 2022, ari na wo warebwagaho, uyu muhanzi yakoze indirimbo zirenga 10, zasohotse, ndetse amakuru avuga ko hari n’indi mishinga yakozwe muri uwo mwaka, ariko itarashyirwa hanze, kandi irimo abahanzi bakomeye.

Bruce Melody yegukanye ibihembo bibiri bikomeye muri The Choice Awards 2022[Getty Images]

Tugarutse ku byamaze kugaragara, Bruce Melody mu mwaka ushize yazamuye idarapo ry’uRwanda ku ruhando mpuzamahanga. Uyu muhanzi yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri East Africa, umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Harmonize, indirimbo bise “Totally Crazy”. Muri Gicurasi muri uwo mwaka na none, yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukomoka muri Uganda, Ed Kenzo, indirimbo bise “Nyoola”, imwe mu dirimbo zikivugisha benshi muri Afurika.

Muri Gicurasi kandi, Bruce Melody yahagurukanye n’ikipe y’abamuhagarariye, maze  berekeza ku mugabane w’Uburayi, aho yari agiye gukora icyo yise Bruce Melody European Tour, urugendo rw’ibitaramo yakoreye mu bihugu nka: Norway, Belgium, Germany , na France, aho atasibaga kuririmba abantu bakubise buzuye.

Nyuma yo gukubuka muri uru rugendo, Bruce Melody yakoze indirimbo “Yogati” yakoranye n’umuhanzi Babo utari ufite izina rikomeye, ariko ntibyabujije ko iyi ndirimbo yavunnye umuheha ikongezwa undi, aho itasibaga gucurangwa no kuza mu za mbere ku matereviziyo akomeye muri Afurika nka Trace Music.

Tugarutse ku kijyanye no kuzamura ibendera ry’umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, Bruce Melody yaciye impaka ubwo yakoraga indirimbo “A l’aise” ayikoranye n’umuhanzi Innos'B ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umwe mu bahanzi batari bafite izina, ariko wafashije kizigenza Diamond Platnamz gukora amateka, ubwo basubiranagamo indirimbo “Yope”, yaje kuba indirimbo yakunzwe kurusha izindi ndirimbo zose Diamond yigeze gukora.

2022 Bruce Melody yoze indirimbo zirenga 10 [Getty Images]

Uretse izi ndirimbo kandi, Bruce Melody yanakoze izindi nka: “Akinyuma” “Love Me Hard” Urabinyegeza, “Inzoga n’ibebi”, “The Way You Are” yakoranye na Harmonize na NAK, tutibagiwe na “Funga Macho” yatwaye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza muri The Choice Award 2022, ihigitse izindi nka “Why” ya The Ben na Diamond Platnamuz, “Jaja” ya Kivumbi King na Juno, n’izindi.

Hejuru y’ibi bikorwa uyu muhanzi yakoze mu mwaka ushize, nta nshiti ko yagombaga gutwara ibihembo birenze kimwe. Tubibutse ko uyu muhanzi yatwaye igihembo cy'indirimbo ifite amashusho meza, n'igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka.