Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 04 Nzeri 2020 umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yakoreye igitaramo mu gihugu cy’u Burundi ubugira kabiri abasha kwigobotora igitutu yari yashyizweho n’inzego z’umutekano muri iki gihugu.
Ni igitaramo cyabereye kuri Zion Beach ahari habereye igitaramo cya mbere yakoreye mu Burundi kuko Mess Des Offciers, aho yari gukorera iki gitaramo hajemo ibibazo bifite aho bihuriye n’ibyo yahuriye nabyo akigera i Burundi bigatuma anafungwa.
Muri iki gitaramo Bruce Melodie yagaragarijwe urukundo rudasanzwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane muri iki gihugu. Uyu muhanzi yacurangirwaga n’itsinda ry'abanyarwanda rya Symphony Band naho imiziki yavangwaga na Dj Briane.


Iki gitaramo cyari cyitabiriwe bishimishije ndetse abakitabiriye batashye banyuzwe n’ibyo bahawe na Bruce Melodie.
N’ubwo Bruce Melodie yabanje kugira ibibazo muri iki gihugu ndetse ibitaramo bye bigahindurirwa igihe byari kubera, yahamije ubuhanga bwe yisubiza icyubahiro muri iki gihugu kuko kuva ku ndirimbo yambere kugeza kuyo yasorejeho, abafana bajyanaga nawe ijambo ku rindi.
Usibye Bruce Melodie, muri iki gitaramo hagaragayemo abahanzi bo mu Burundi bakunzwe cyane mu ndirimbo “Yoo remix” aribo Double Jay, Kirikou, Rappy boy_rapkiller, trey-zo n’abandi.
Umunyamakuru Nyarwaya Yago uri muri iki gihugu yabwiye The Choice Live ko iki gitaramo cyagenze neza.
Ati” Ibindi muraza kubibona mu mashusho turi bushyire kuri murandasi ariko cyagenze neza pe”.
Iki gitaramo Bruce Melodie yahakoreye, kwinjira byari ibihumbi 20 by’amarundi ahasanzwe, ibihumbi 50 n’ibihumbi 100 mu myanya y’icyubahiro. Naho icyo yari yabanje gukora cyo cyari cyihagazeho cyane n’ubwo nacyo cyagenze neza, aho kwinjira muri icyo gitaramo itike ya menshi yari miliyoni eshatu, ibihumbi 350, ibihumbi 200, n’ibihumbi 100 ahasanzwe.
Bruce Melodie yari yabanje kugira ibibazo byanatumye afungwa akigera muri iki gihugu ariko nyuma aza kwishyura ibyo yakwaga akabona kurekurwa.

Uyu muhanzi yafashe umwanya wo kwibuka umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana agasiga amarira ku matama ya benshi.


Bruce Melodie yahanye igihango n'Arundi mu gitaramo yahakoreye.
View this post on Instagram
