Mu ijiro rya Noheli tariki 25 Ukuboza nibwo umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz yatangaje ko arembeye mu bitaro ndetse umwaka we urimo kugenda nabi mu mpera zawo.
Ni amashusho uyu muhanzi yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko Instagram agaragazako arembye arimo imigozi imufasha kubona amazi mu mubiri izwi nka selumu, imbere ye hari hahagaze mama we n'abandi baganga.
Mu gihe benshi bari batangiye kumwifuriza gukira vuba, yahise atangaza indi nkuru y’uko amatike yo kwinjira mu gitaramo cye na Zuchu "Cheers" kizaba kuri Bonane yamaze gushira ku isoko.
Ibi byatumye hari abashidikanya ku burwayi bw’uyu muhanzi bavuga ko ashobora no kuba atari arwaye ahubwo ari amayeri yo kugirango acuruze vuba amatike y’iki gitaramo.

Diamond Platnumz na Zuchu bacuruje inkuru y'urukundo none ibagejeje ku gukorana igitaramo cy'amateka.

Amatike yamaze gushira kwa Diamond Platnumz na Zuchu.
Ibi kandi ntibyavuzweho rumwe kuko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko umwuka we na manager [umujyanama] we JEEF Mendez Sallam Sk utameze neza n’ubwo nabyo bitavugwa rumwe.
Mu minsi ishize nibwo umujyanama we Sallam Sk yatangiye kugaragaza ibimenyetso byerekana ko yaba afitanye umubano mwiza na Harmonize wahoze muri Wasafi ndetse agafungura radiyo ye bwite ariko Diamond Platnumz ntajye kumushyigikira.
Mu minsi ishize Harmonize yashimiye Sallam Sk, avuga ko ari umuntu wamufashije cyane ubwo yabaga muri Wasafi, ibintu byatumye benshi batekereza ko yaba ari amayeri yo gutegura uko bakongera bakihuza.
Jeef Mendezi [Sallam Sk] akimara gufungura radiyo, Mjini fm, yabajijwe kuri uwo mubano we na Harmonize n’ibyo kujya muri Konde Gang, abihakanira kure avuga ko ari ikizira kuva muri Wasafi ukajya muri Konde Gang.

Byavugwaga ko Diamond Platnumz afitanye ikibazo na Sallam Sk ureberera inyungu ze.
Uyu mugabo kandi yaje gutungura abantu ubwo yakoraga urutonde rw’abahanzi bitwaye neza muri uyu mwaka. Kuri urwo rutonde hakagaragaraho Harmonize ndetse nawe akagaragaza ko yishimiye umwanya wa 10 yashyizweho kandi afata nka nimero yambarwa na kuzigenza muri ruhago Lionel Messi.

Harmonize yongeye kwishimirwa muri Wasafi Label ya Diamond Platnumz [urutonde rwakozwe na Sallam Sk].

Harmonize yishimiye umwanya wa 10 yashyizweho na Sallam Sk.
Iyo uganiriye n’ababa mu myidagaduro ya Tanzania bakubwira ko ari amayeri ya Diamond Platnumz na JEEF Mendez yo kugirango radiyo nshya ya JEEF Mendez ivugwe hibazwa impamvu Diamond Platnumz atagiye kumushyigikira.
Gusa na none Wasafi Label ya Diamond Platnumz yongeye kwibazwaho muri iki gitondo cyo kuwa Kabiri n'undi mujyanama wa Diamond Platnumz, Babu Tale nawe wagaragaje ko Harmonize ari umuhanzi wa karindwi witwaye neza muri uyu mwaka.

Babu Tale yagaragaje urutonde rw'abahanzi 10 bitwaye neza muri 2022 hagaragaramo Harmonize.
Harmonize nawe yahise avuga ko Babu Tale kumugira uwa karindwi [7] abifata nka nimero ya Cristiano Ronaldo nawe uri mu beza Isi yagize muri ruhago, ibi byose byabaye urujijo kuko kuva Harmonize yava muri Wasafi Label 2019, ni ubwa mbere avuzwe neza n'abantu bo muri Wasafi.

Harmonize ashimira Babu Tale.
