Tariki ya 06 Werurwe 2023, nibwo umuraperi Tyga wo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika yagaragaye i Paris mu Bufaransa ari gusomana mu ruhame n'umuhanzikazi Avril Lavigne.
Aba bombi bakaba barafotowe bari gusomana aho bari basohokeye mu birori bya Paris Fashion Week byabaye ku wa 06 Werurwe 2023.
Tyga na Lavigne kandi bari bongeye kugaragara tariki ya 01 Werurwe bari mu birori bya Leonardo DiCaprio muri restaurant ya Kùkù i Paris mu Bufaransa, ariko abantu bakeka ko ari ubushuti busanzwe.
Lavigne na Tyga byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko aba bombi bari mu rukundo ariko nta gihamya bari babona. Nyuma y'amafoto basomanira mu ruhame niho abakunzi babo bahise bemeza ko bakundana bya nyabyo.



Abaririmbyi Tyga na Avril Lavigne mu rukundo ruryoshye i Paris mu Bufaransa
Micheal Ray Stevenson wamenyekanye nka Tyga mu muziki muri Amerika akaba azwiho kuba yarakundanye n'ibyamamarekazi birimo Kylie Jenner na Blac Chyna.
Ninako kandi Avril Ramona Lavigne Umuhanzikazi w'Umunya-Canada nawe ari mu rukundo na Tyga nyuma y'uko atandukanye na Mud Sun bendaga kurushinga.
