Ibya Meghan Markle, igikomangoma Harry n'abanyamakuru bikomeje kuba agatogo

Ibya Meghan Markle, igikomangoma Harry n'abanyamakuru bikomeje kuba agatogo

 May 22, 2023 - 01:04

Inkuru ku kavuyo katejwe n'abanyamakuru bivugwa ko bakurikiranga igikomangoma Harry na Meghan Markle, zikomeje kuba nyinshi.

Akavuyo k’imodoka hagati ya Meghan Markle, Prince Harry, n'abanyamakuru mu cyumweru gishize, gakomeje guhindura isura. Bitewe n'uburemere bw'ibirego byatanzwe n’uyu muryango w'ibwami, ibigo byinshi bicuruza amafoto byafashe icyemezo cyo kugira icyo bivuga mu itangazamakuru. Ariko, amakuru ya Page Six, avuga ko Meghan na Harry ari bo bari babanje kwifuza ko bafotorwaga.

Igikomangoma Harry na Meghan Markle ngo ni no babanje kwisabira abanyamakuru ko babafotora

Mu by’ukuri, ngo bifuzaga ko abantu bose babona amashusho yabo mu rwego rwo gukomeza kunoza akazi kabo. Ariko ngo ibintu byaje guhinduka nyuma yuko amafoto afashwe. Aba banyamakuru baje gukomeza gukurikirana igikomangoma Harry na Meghan Markle mu mihanda ya New York, kuko ubusanzwe ni ko abanyamakuru bakora kugira ngo bafotore neza.

Ku wa Gatanu, uhagarariye Megan yaganiriye na New York Times kugira ngo yemeze iyi nkuru. Ashley Hansen yatangaje ko igikomangoma Harry na Meghan Markle banyuze mu kivunge cy'abanyamakuru bifuzaga kubafata amafoto. Avuga ko itsinda rinini ry'umutekano ryahagaritse aba banyamakuru, ariko bamwe muri bo bagahitamo gukomeza kubakurikira. Umubare munini w'abafotora babakurikiye haba mu modoka cyangwa kuri moto, ni 11. Imodoka eshatu na moto umunani.

Nta muntu urimo guhuza n'undi ku bijyanye n'ibyo Meghan Markle na Harry bavuga

Abafata amafoto benshi bamaze kuvugana n’ibitangazamakuru byinshi bitandukanye ku byabaye, bose bafite inkuru yo kuvuga. Ariko byose nta nkuru irimo guhura n’indi ku bijyanye no kuba aba banyamakuru barakurikiye uyu muryango w’ibwami, kugeza n’ubwo byari bigiye guteza impanuka.

Birimo kuvugwa ko igikomangoma Harry yafashe amashusho umwe mu bafotora arimo kubakurikira. Page Six kandi, yatangaje ko igikomangoma Harry yavuze ko byendaga kumera nkuko nyina byamugendekeye ubwo yapfiraga mu mpanuka y'imodoka mu 1997.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba umwe muri aba ba gafotozi bafite inkuru zivuguruzanya na n'iya Harry na Meghan, hari uzatera intabwe ngo atange ikirego cyo kuba yarabeshyewe.

Harry na Meghan Markle bareze abanyamakuru bavuga ko babangamiye mu rugendo rusubira muri hoteri bari bacumbitsemo

Icyakora, barenga batarega, urebye ibyabaye n'ibirego byose, birashoboka ko urubanza n’ubundi rwahengamira ku ruhande rwa Prince Harry na Meghan MMarkle.

Mu by’ukuri, hari abanyamakuru benshi bagize uruhare muri iyi mpanuka, bashinjwa n’uyu muryango w’ibwami kubangamira urugendo rwabo basubira muri hoteri bari bacumbitsemo.