Diamond yahaye impano ihenze umukobwa we

Diamond yahaye impano ihenze umukobwa we

 Mar 2, 2023 - 07:51

Nyuma y'amakuru ashinja Diamond Platnumz ko adatanga indezo z'abana yabyaye, yahaye impano ya iPhone 14 umwana we w'umukobwa.

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz, amaze iminsi avugwaho kudatanga amafaranga y'indezo ku bana yabyaye.

Diamond Platnumz yahaye umukobwa we mukuru w’imyaka irindwi yise Princess Tiffah [Latifah Dangote] impano ya iPhone 14 Pro max igura amafaranga agera kuri miliyoni y'amanyarwanda.

Ni amashusho Diamond Platnumz yasangije abamukurikirana agaragaza ibyishimo umukobwa we yagize ubwo yamuhaga impano ya iPhone 14 Pro max arenzaho amagambo ko uwo mwana amushimisha.

Uyu mukobwa yamubyaranye na Zari Hassan Bosslady akaba ari nawe mukobwa wenyine afite ariko bakaba batabana kubera ko ubwo yatandukanaga na Zari Hassan, yagiye atwaye n'abana be bose.

Diamond akunze guhinyuza abantu cyane dore ko mu minsi yashize ubwo yatangazagaga ko adakundana na Zuchu, haciyeho iminsi mike ubwo yari mu bwongereza aza amuzaniye impano ya shenete.