Danny Nanone yatawe muri yombi

Danny Nanone yatawe muri yombi

 Sep 20, 2022 - 07:41

Umuraperi Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umugore.

Umuraperi Ntakirutimana Danny uzwi nka Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 biturutse ku makimbirane bagiranye.

Danny Nanone yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2022; afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

The Choice Live yamenye amakuru avuga ko mugore Danny Nanone akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ari uwo babyaranye, ndetse muri 2016 ubwo uyu muhanzi yatabwaga muri yombi, n’uyu mugore bari bashyamiranye.

Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw.

Uyu muraperi yamenyekanye mu myaka ya 2011-12, azwi mu ndirimbo “Iri Joro” yakoranye na Christopher Muneza, “Ijanisha’ “Imbere n’inyuma” yakoranye na Bruce Melodie, “Forever” n’izindi.

Muri 2018 Danny Nanone yafashe umwanzuro ajya kwiga umuziki ku ishuri riwigisha i Mahanga rizwi nko ku Nyundo, aha yahasoreje kuwiga muri 2021.

Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umugore w’imyaka 30.

Danny Nanone ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku Nyundo.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)