Igitaramo Rihanna yakoze muri Gashyantare cya Super Bowl Halftime Show 2023 kimaze guca agahigo

Igitaramo Rihanna yakoze muri Gashyantare cya Super Bowl Halftime Show 2023 kimaze guca agahigo

 May 4, 2023 - 05:52

Rihanna yongeye guca agahigo ko kuba igitaramo yakoze muri Bowl Halftime Show muri Gashyantare kimaze kurebwa n'amagana.

Ku wa 12 Gashyantare 2023, hari hashize imyaka itanu uyu muhanzikazi adakora ibitaramo, ariko akaba yaraje atangirira ku gitaramo cya Super Bowl LVII half time show ahita yandika n'amateka mashya.

Rihanna ku myaka ye 35, iki gitaramo yakoze cya Super Bowl LVII half time show cyikaba ari cyo cyarebwe cyane mu mateka y'iriya mikino. 

Imibare n'ibimenyetso bitangwa na Nielsen Report ihishura ko igitaramo yakoze cyarebwe na miliyoni 121. 017 (Views).

Akaba yaciye aka gahigo anyuze kuri Katy Perry warebwe na miliyoni 121 mu gitaramo nka kiriya yakoze mu 2015.

Rihanna ubwo yari mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show yandikiyemo amateka muri Gashyantare 2023

Bikaba bitangazwa ko kimwe mu byatumye igitaramo gikomeje kurebwa, ari uko yari amaze imyaka itanu adaheruka ku rubyiniro bivuze ko abantu bari bamukumbuye.

Igitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyikaba ari igitaramo ngarukamwaka giherekeza umukino wa nyuma wa NFL (National Football League) muri Amerika.

Iki gitaramo Rihanna yandikiyemo amateka akaba yararirimbye iminota 13 zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo: Better Have My Money, Where Have You Been, We Found Love, Rude Boy, Wild Thoughts All of, Run This Town, Umbrella, Diamonds n’izindi.