Gatanya yateje impagarara kwa Harmonize na Sarah

Gatanya yateje impagarara kwa Harmonize na Sarah

 Oct 1, 2022 - 07:44

Umuhanzi Harmonize akomeje guterana amagambo na Sarah wahoze ari umugore we bapfa gatanya.

Mu gihe Harmonize arimo kuryoherwa n’urukundo arimo guhabwa na Kajala Fridah baherutse kwiyunga, Sarah Michelotti wahoze ari umugore we, akomeje kumujomba ibikwasi amwibutsa ko yamutunze imyaka isaga ine.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru kirimo gusozwa, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko muri Africa y’iburasirazuba hakomeje gucicika intonganya hagati y’umuhanzi Harmonize na Sarah Michelotti bahoze bakundana ariko bakaza gutandukana.

Uyu mugore ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani arimo gusaba ko we na Harmonize bahabwa gatanya kugirango yaba ari Harmonize abashe kuba yasezerana na Kajala Fridah aherutse kwambika impeta cyane ko atasezerana kabiri mu buryo bw’amategeko ndetse na Sarah akomeze ubuzima bundi.

Ikirimo kuba ikibazo kurusha ubundi n'uko iyi gatanya izasiga bagabanye imitungo yose yaba iya Harmonize na Sarah nyamara Harmonize we ntakozwa ibyo kugabana imitungo kuko ubwo yatandukanaga na Sarah, yahise ajya gusaba icumbi kwa Kajala.

Nyuma yo gusabana gatanya, batangiye guterana amagambo binyuze ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram.

Sarah yagize ati “Ntushobora gukubita ikiganza cyakugaburiye imyaka isaga ine”. Ibi yashakaga kwerekana ko hari igihe yari afatiye runini Harmonize cyane ko n'uyu muhanzi yabiririmbye mu ndirimbo "Give Up" yakoze asezera kuri Wasafi Label ya Diamond Platnumz yamufashije.

Harmonize atanyuze ku ruhande, yahise agira ati “Iyo Imana yagukunze biba bihagije”. Sarah nawe yarongeye  asubiza uyu muhanzi ati “Tuza”.

Kugeza ubu amagambo akomeje kuba menshi kuko Sarah yararuciye ararumira kubyo gutanga gatanya kugirango Harmonize abashe gusezerana na Kajala Frida.

Harmonize we avuga ko ntabyo kugabana imitungo kandi bagitandukana yarahise asaba icumbi Kajala.

Harmonize na Sarah bakundanye kuva mu mwaka wa 2017 batandukana mu ntangiriro za 2021 nyuma y’uko Harmonize abyaye umwana hanze, umwana w'umukobwa yise Zou Konde.

Usibye kuba baratandukanye Harmonize abyaye umwana hanze, byanavuzweko Harmonize yaje kuvumbura ko uyu mugore yahoze ari umusore akaza kwihinduza igitsinagore n’ubwo byaje kwitwa guharabika ariko ko bitari ukuri ahubwo ko Harmonize yabitewe n’uko uyu mugore bamaranye igihe ariko bagategereza umwana bagaheba.

Harmonize agitandukana na Sarah, yahise akundana na Kajala Frida barikumwe ubu n’ubwo nawe babanje gutandukana.

Harmonize na Sarah Michelotti barimo gucana uwaka.