Mu minsi yashize, nibwo hasakaye amakuru ko Yvan Mziki ari mu rukundo na Marina Deborah ariko aba bombi bahakana iby'urukundo rwabo.
N'ubwo bagerageje guhisha urukundo rwabo, hari bimwe byabatamazaga mu bantu kubera ko kwihishira byanze.
Mu minsi yashize muri Tour du Rwanda, Yvan Mziki yashwanye n'abateguye ibitaramo byazengurukaga aho amagare yageze kubera ko banze kwishyura Marina ku gihe.
Uretse ibyo kandi, hari amafoto bari kumwe yagiye asakara ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe bigatuma abantu bakeka ko bari mu rukundo.
Ku munsi w'ejo, nibwo Marina na Yvan Mziki basangije abantu amafoto yabo bombi bari kumwe biteye imyenda gakondo nyarwanda.
Kuri ayo mafoto, Marina yanditse ati " Ingabo y'intamenwa karame cyane."
Ku rundi ruhande, Yvan Mziki nawe yagize ati "Ntakiruruta rurakarama umwiza uhora iwabo ku ruhimbi" arangije abimenyesha (Tagging) Marina Deborah.
View this post on Instagram
